Iki kiba iri igihe cyiza cyo kwishimira uko ubukwe bwagenze no kuruhuka muri kumwe, ahantu heza kandi mwitegura urugendo rwo kubana iteka mugiye gutangira.
Usanga abantu benshi cyane mu Rwanda barafashe uburyo bumwe bwo gukora uku kwezi kwa buki, ari nyuma y’ubukwe bakajya ahantu hamwe ubona byose bisa. IGIHE yifashishije urubuga The Bride yabateguriye bimwe mu byo ukwiye kwitaho utegura ibi bihe.
Igihe cyo kuyikorera
Abantu benshi bumva ko umunsi ukurikira uwo bakoreyeho ubukwe baba bakwiye gutangira uku kwezi kwa buki, si itegeko kuko mushobora kuba mufite byinshi byo kwitaho nyuma yabwo cyangwa mufite nk’akazi.
Mu gihe mudafite uburyo mushobora gutegura ikindi gihe runaka kibanogeye ubundi mu kaba mwajya kuryoherwa n’ukwezi kwanyu.
Guhitamo ahantu ho kujya
Kenshi abantu bagiye kujya mu kwa buki usanga baba batekereza hoteli, nyamara ntibatekereze ku kureba, niba aho ahantu iri bashobora kuhakorera ibintu bitandukanye kuko ntimuba mugiye kuryama gusa.
Biba byiza gushaka ahantu muri bujye ariko mushobora kuzakora ibintu birenze kimwe, niba ari hoteli iri nko ku nyanja cyangwa ikiyaga, iri mu mujyi w’ubukerarugendo ku buryo mwabona ahandi hantu ho gutemberera hanze yayo no gukora ibindi bintu nko kuzamuka umusozi [hiking], rock climbing [kurira ibitare] n’ibindi.
Kuzigama amafaranga y’ukwezi kwa buki
Abategura ukwezi kwa buki usanga kenshi baba bumva ko bazakoresha ku mafaranga bazaba bakoresheje no mu bukwe ariko niba ushaka ko ibi bihe bizakugendera neza ushobora kubizigamira.
Niba wowe n’umukunzi wawe muri kwitegura kubana byaba byiza mutangiye kuzigamira ukwezi kwa buki, bituma muryoherwa na ya minsi nta kibazo cy’ubushobozi kirimo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!