Abantu bizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye bitewe n’ibyo bakunda cyangwa n’aho bari bagamijwe kwishimisha no kwishimana n’ababo.
IGIHE yabateguriye ibikorwa bitanu ushobora gukora kuri Noheli ukishimisha ndetse ukaba wanasabana n’abawe mu buryo bwiza kandi bitagutwaye amikoro menshi.
Kujya gusenga
Abantu bizihiza Noheli ni abakristu bamwe bemera Yesu/Yezu kimwe mu bikorwa byo gukora kuri uyu munsi harimo kujya gusenga, kuko hirya no hino mu nsengero na kiliziya haba hari inyigisho zijyanye n’uyu munsi.
Gusangira n’abawe
Mu Rwanda n’ahandi ku Isi, kimwe mu bikorwa ku minsi mikuru ni ugusangira no gutegura amafunguro adasanzwe mu kwishimisha kuri uyu munsi.
Ushobora gutegura amafunguro mu rugo ugatumira inshuti n’abavandimwe mugasangira, kimwe n’uko mushobora gusohokera ahandi hantu nko muri resitora cyangwa hoteli mugasangira mwizihizanya uyu munsi.
Gutanga impano
Ibirori bya Noheli aba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’abawe no kubereka urukundo mu buryo butandukanye, kimwe mu bikorwa cyane ni uguhana impano by’umwihariko ku bana ibizwi nka ‘Père Noël’.
Si abana gusa n’abakuru bahana impano mu kwishimana ushobora gufata umwanya ukagenera abawe impano bitewe n’ibyo bishimira cyangwa urwibusto ushaka ko basigarana ku mutima.
Kureba filimi zigaruka kuri Noheli
Akenshi usanga Noheli yizihirizwa mu miryango biba byiza iyo ibirori byo kwishimisha nk’umuryango n’inshuti nyuma y’icyo gihe cyo kwishimisha mushobora kureba filimi zijyanye n’uwo munsi.
Zimwe muri filimi ushobora kureba kuri uyu munsi ni ‘Falling for Christmas’, ‘Santa Claus is Comin’ to Town’, ‘Single All the Way’, ‘The Princess Switch’ n’izindi.
Gukora ibikorwa by’ubugiraneza
Nubwo uba uri kwishimisha ariko uba ugomba kwibuka n’abadafite ubushobozi bwo kwishimisha mukaba mwasangira ku minsi mikuru. Ushobora gufata kuri ya mafunguro watetse cyangwa ibindi ukabisangira n’abatabashije kuyabona uwo munsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!