00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomeje gushyira mu gihombo ibigo kubera umwanya abakozi batakaza mu bidafite umumaro

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 July 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Inyigo nshya yakozwe n’ikigo Wrike, yagaragaje ko imikorere itaboneye ikomeje gutuma abakozi benshi batakaza igihe kinini cyane mu gihe bari mu kazi ndetse ibigo bibakoresha bikahahombera cyane.

Ubu bushakashatsi buvuga ko nk’ibigo bifite abakozi bagera ku 3000, bishobora guhomba miliyoni zigera kuri 52 z’amadolari ya Amerika buri mwaka bitewe no gutakaza igihe mu nama zinyuranye zidatanga umusaruro, ibyo gushaka amakuru ndetse no guhora mu igenzura ry’imikorere.

Byanagaragaye ko andi agera kuri miliyoni 8,2 $ nayo yiyongera kuri ayo atakazwa buri mwaka agendeye mu idindira n’ihagarikwa ry’imishinga itandukanye.

Wrike yavuze ko ibihe bishya by’ikoranabuhanga isi yinjiyemo “byateje akaduruvayo no kudahuza” ku buryo bituma abikorera babura miliyoni nyinshi zakabaye zibateza imbere.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko nibura buri mwaka ibigo bitakazamo iminsi 18 igendera mu nama ndetse abakoresha bagera kuri 59% bo bakavuga ko bagiye bagorwa cyane no kumenya aho abakozi babo baherereye, bakanagorwa no gukurikirana imikorere yabo mu buryo buhoraho.

Ikindi gishyirwa mu majwi mu bituma abakozi batakaza umwanya munini cyane kandi bari mu kazi, ni ibyerekeranye n’ubutumwa bugufi bwinshi buhabwa abakozi ku buryo nk’abayobozi b’ibigo bitandukanye ku kigero cya 85%, bavuga ko bagiye bashyiraho uburyo bwinshi bw’itumanaho n’ibikoresho binyuranye ku buryo ushobora gusanga nko mu kigo buri munsi abakozi bakira ubutumwa bugufi bugera kuri 300 kandi bufite aho buhuriye n’akazi.

Ubwinshi bwa porogaramu z’ikoranabuhanga zifashishwa mu kazi nazo zishobora gushyira mu gihombo ibigo.

Wrike yagaragaje ko ibi byose bigira ingaruka mbi ku buryo usanga nk’ikigo gikoresha abakozi 100 gishobora gutakaza miliyoni 1.65$ buri mwaka mu gihe ibigo binini bishobora gukoresha abagera ku bihumbi 100 byo bitakaza miliyari 1.65 buri mwaka.

Iyi mibare bivugwa ko mu myaka itanu iri imbere, ishobora kuzaba yarazamutse ku rugero rwa 53% mu gihe nta gikozwe ndetse nk’ibigo byakorewemo ubu bushakashatsi, iby’inkwakuzi birenga 80% byahise bitangiza uburyo bwo kujya byifashisha za “robots” mu kazi kabyo bikagabanya umwanya watakazwaga n’abantu.

Hari ibintu byinshi byagaragajwe ko abakozi batakazamo umwanya kandi atari ngombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .