Ibikeri byarokotse ikiza cyarimbuye dinosaur ku isi

Yanditswe na M Moïse
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Umubumbe wagwiriye isi mu myaka miliyoni 66 ishize wahinduye byinshi harimo no kwibasira ibinyabuzima bitandukanye birimo n’inyamaswa zitakigaragara za Dinosaur.

Abahanga mu by’ubumenyi bemeza ko iki cyorezo cyibasiye Dinosaur cyabaye amahirwe yo kubaho no kororoka kw’ibikeri. Ibikeri byarokotse isanganya ry’umubumbe wagwiriye isi, amateka agaragaza ko biyimazeho imyaka isaga miliyoni 200.

Uyu mubumbe washwanyukiye hafi y’umwigimbakirwa wa Yucatan muri Mexique, wari ufite imbaraga zidasanzwe zikubye inshuro nyinshi iz’ibisasu bya rutura. Uyu mubumbe wagize ingaruka ku buzima bw’abagera kuri 1/3 cy’abari batuye isi.

Mu gihe bimwe mu binyabuzima birimo dinosaur byashize ku Isi, ibikeri byo byarokotse kubera ubushobozi bifite bwo kuba munsi y’ubutaka mu gihe kirekire.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere bukozwe n’Umuryango udaharanira inyungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (National Academy of Sciences), bwagaragaje ko nibura mu bwoko icumi bw’ibikeri, ibigera ku icyenda bifite inkomoko kuri bitatu byarokotse mu myaka isaga miliyoni 66 ishize.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda rihuriyemo Abashinwa n’Abanyamerika bwanyujijwe mu kinyamakuru PNAS busobanura ibyo baheraho bemeza ko ibikeri byarokotse iki kiza cyabayeho mu myaka yashize.

BBC itangaza ko ubu bushakashatsi buvuguruza ibimenyetso biherutse gutangazwa bigaragaza inkomoko y’ubwoko bwinshi bw’ibikeri.

Ibikeri biri mu nyamaswa zidafite amakuru afatika yerekeye inyangingo zabyo bituma uruhererekane rw’amateka agaragaza uko zakuze agorana kuyabona.

Inyigo nshya yagaragaje ko amoko atatu y’ingenzi y’ibikeri, agize 88% y’ibiriho ajya kugira imisusire imwe.

Umwanditsi ukorera mu nzu ndangamurage y’amateka karemano muri Florida, David Blackburn, yavuze ko ubu bushakashatsi bwatumye tumenya ko nyuma y’uko umubumbe ugwiriye isi ari bwo habayeho ubwoko bw’ibikeri biriho uyu munsi nubwo byagiye bihindura imiterere.

Ikiza cya Chicxulub cyarimbuye ibimera byinshi ku isi, gusa ubwo hatangiraga kuvuka amashyamba mashya ibikeri bikaba byarahise bibona ubuturo bushya.

Dr Blackburn avuga ko umuvuduko ibikeri byagendeyeho byiremamo amoko menshi atandukanye usobanura neza uburyo byashakaga uko bibaho nyuma yo guhinduka kw’ibihe aho kuri ubu hari ubwoko buzwi 6,775.

Umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi, Peng Zhang, avuga ko icy’ingenzi ari ukwerekana ko ibikeri ari ibiremwa bitangaje byabashije kurokoka ikiza cyarimbuye dinosaur nubwo muri iyi minsi bihura n’ingorane nyinshi mu mibereho yabyo nko kuba aho biba hagabanuka buri munsi ndetse n’indwara zibyibasira.

Kuri ubu aba bashakashatsi bagiye kwigira hamwe umwihariko wafashije ibi bikeri kurokoka ibyananiye izindi nyamaswa nyinshi.

Ibikeri byarokotse ikiza cyarimbuye dinosaur ku isi
Ibikeri bimaze imyaka irenga miliyoni 200 ku isi
Dinosaur ni inyamaswa zitakigaragara ku isi kuva mu myaka isaga miliyoni 66 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .