00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 33 bishobora kwibasirwa n’ibura ry’amazi mu 2040

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 05:32
Yasuwe :

Ikigo Gikurikirana iby’umutungo kamee ku isi ( World Resources) cyatangaje ibihugu bishobora kuzahura n’ikibazo cy’ibura n’ikama ry’amazi mu myaka iri imbere ku buryo imisozi n’ibibaya bizakakara.

Ibibazo birashira ibindi bishibuka hirya no hino ku isi na cyane ko umubare w’abayituye utumbagira ubutitsa aho mu minsi ishize bageze kuri miliyari umunani, imwe mu mpamvu ituma ibijyanye n’ibidukikije hamwe n’urusobe rw’ibinyabuzima ari byo bigerwaho n’ingaruka ku ikubitiro.

Uko abantu barushaho kwiyongera kandi, ni na ko bakenera kubona ifunguro ribatunga, hakanarushaho gukenerwa amazi meza ku buryo akoreshwa agenda aruta ahari ku buryo mu myaka hafi 20 iri imbere ikibazo kizaba cyamaze gufata indi ntera.

Uku kwiyongera kw’abantu kugira uruhare rukomeye mu izamuka ry’amagorofa n’ihangwa ry’imijyi mishya, bigatubya ubutaka, amazi agakama, ibihugu bikagenda bihinduka ubutayu.

Ku rutonde rw’ibihugu bigera ku 167 bizibasirwa n’ikama ry’amazi kurusha ibindi, hagaragayeho Chili, Estonie, Namibiya na Zimbabwe nk’ibiri ku isonga mu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iki kibazo.

Ikigo cya World Resources cyakomeje kwibutsa ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2040 ibyago by’ubutayu bishobora kuzikuba kabiri ugereranyije n’uko byagenze mbere yaho, bikazatuma ibyanya, inzuri n’abatuye muri ibyo bihugu bisaga mu kaga gashobora no kuzaganisha ku kubura ubuzima.

Nubwo ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ari byo bizibasirwa kurusha ibindi, hari ibyo mu Burayi bitazoroherwa birimo nka Espagne, u Bugereki n’u Bubiligi.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweït, Qatar, Saint-Marin na Singapour ni bimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati bizibasirwa n’ikibazo cyo gukama kw’amazi kimwe na Palestine, Israël, Arabie Saoudite, Oman, Liban, Ouzbékistan, Afghanistan na Kirghizistan.

Si ibyo bihugu byo muri icyo gice byashyizwe ku rutonde n’Ikigo cya World Resources kuko n’ibindi nka Iran, Jordanie, Yémen, Macedonia ya Ruguru, Azerbaïdjan, Kazakhstan na Irak na byo bizibasirwa kimwe na Arménie, Pakistan, Siriya, Turkménistan na Turukiya.

Mu bindi bihugu byo muri Afurika byagaragajwe harimo ibyo mu gice cy’amajyaruguru nka Algérie, Tunisie, Libya na Maroc.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .