00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano icumi bitangaje byagiye bitangwa n’inkiko

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 10 August 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Mu rukiko akenshi abahamwe n’ibyaha bahabwa ibihano bijyanye n’ibyaha bakoze bitewe nuko itegeko ribigena ariko hari aho umucamanza atanga ibihano bitari mu mategeko cyangwa se bitigeze binahabwa n’undi wese bitewe n’uko icyaha uburana ashinjwa kitari mu mategeko.

Ibi ni bimwe mu bihano byagiye bitangwa n’inkiko zitandukanye hirya no hino ku Isi, ariko wareba imiterere yabyo ugasanga bitangaje ndetse akenshi ugasanga nta wundi muntu muri icyo gihugu cyangwa ahandi wigeze ahabwa ibisa na byo.

Kogoshwa umusatsi

Muri leta ya Colorado, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yogoshe umusatsi wa mugenzi we wari ufite imyaka itatu. Bamujyanye mu rubanza nyuma yo gukora icyo cyaha kugira ngo abiryozwe.

Umucamanza yamuhaye ibihano bitandukanye birimo gufungwa ukwezi kumwe mu kigo ngororamuco no gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe kingana n’amasaha 300.

Umucamaza yabwiye nyina w’uyu mwana w’umukobwa ko ashobora kugabanya ibi bihano yemeye ko umwana we bamwogosha nk’uko yari yabikoreye mugenzi we.

Umubyeyi ntakuzuyaza yahise yogoshera umwana we mu rukiko, umucamanza agabanya ibihano nk’uko yari yabyemeye.

Imyaka icumi ajya gusenga

Mu 2013 muri Oklahoma uwitwa Tyler Alred yakoze impanuka y’imodoka bitewe n’uko yatwaraga yasinze, ihitana inshuti ye bari kumwe.

Mu rukiko umuryango w’inshuti ye yaguye muri iyo mpanuka wasabye umucamanza ko ataha uwo musore igihano cyaba imbogamizi ku hazaza he dore ko yari akiri muto afite imyaka 17.

Urukiko rwamutegetse kurangiza amashuri yisumbuye, kuzajya akorerwa isuzuma ko nta nzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge akoresha mu gihe cy’amezi 12 no kujya gusenga adasibye umunsi n’umwe mu gihe kingana n’imyaka icumi.

Gufata amasomo y’amategeko y’umuhanda

Muri Mexico umubyeyi yandikiwe amande kubera ko umwana we w’imyaka itandatu bari kumwe mu modoka atari yambaye umukandara w’ubwirinzi.

Mu rukiko uyu mubyeyi yabwiye umucamanza ko umwana we yanga kwambara umukandara ko uko awumwambitse na we awufungura.

Umucamanza yahaye uwo mwana igihano cyo kujya kwiga amategeko y’umuhanda akigishwa cyane cyane ibyiza byo kwambara umukandara w’ubwirinzi.

Gutura mu nzu yanze gusana

Nicholas Dionisopoulos yarezwe n’abakodeshaga mu nyubako ye iherereye mu mujyi wa Cleveland, ko atitaga uko bikwiye kuri iyi nyubako abayikodeshaga bakayibamo isenyutse ifite n’ibindi bibazo yirengagizaga kandi ntibimubuze kubishyuza buri kwezi.

Umucamanza Ray Pianka yahaye uyu mugabo igihano cyo kuba mu nzu imwe mu zari ziri muri iyo nyubako mu gihe cy’amezi atandatu. Yaciwe kandi amande agera ku bihumbi ijana by’amadorali ndetse ategekwa gukoresha amafaranga yishyurwaga n’abakodesha avugurura ibyari byarangiritse.

Kurya umugati akawusomeza amazi

Mu mujyi wa Texas mu mwaka wa 2005, umugore utuye muri ako gace witwa Melissa Dawn Sweeney, yajyanwe mu rubanza kubera kwicisha inzara amafarasi yari yoroye.

Umucamanza Mike Peters yamukatiye igihano cy’igifungo kingana n’ukwezi kumwe, ategeka abayobozi ba gereza gushyira amafoto y’ayo mafarasi yicishije inzara ku muryango w’icyumba azaba afungiwemo no guhabwa amazi n’umugati gusa mu minsi itatu ya mbere ageze muri gereza.

Kurara mu ishyamba

Mu 2005 Michelle Murray yajyanywe mu rukiko ashinjwa icyaha cyo kujugunya ibyana by’injangwe 35, bikaviramo urupfu icyenda muri byo.

Umucamanza yamuhaye guhitamo kimwe mu bihano birimo gufungwa muri gereza igihe kingana n’ibyumweru bibiri, gufungirwa iwe iminsi igera kuri 15 cyangwa se kurara mu ishyamba ntabyo kwifashisha cyangwa ibiribwa yitwaje.

Uyu mugore yahisemo igihano cyo kurara mu shyamba, icyakora kuko hari mu Ugushyingo kuba ari ibihe by’ubukonje yemerewe gucana umuriro wo kota muri iryo joro.

Imyaka itanu atizihiza ibiruhuko bya Noheli

Bettina Young yagaragaye mu rukiko mu 2013 ashinjwa gushaka indangamuntu z’impimbano ndetse n’impapuro zo kwemererwa gutura yahaga abimukira.

Umucamanza Michael Holbrook yamukatiye gufungishwa ijisho imyaka itanu agenzurwa imyitwarire ye. Umucamanza yavuze ko muri iyo myaka itanu azajya afungwa muri gereza iminsi itatu mu biruhuko bya Noheli yakora ibinyuranyije n’ibyo bikaba byamuviramo igifungo cy’imyaka 15.

Iminsi 30 yo kuba avuye iwabo

Mu 2011, umusore w’imyaka 25 wo muri Espagne yajyanye ababyeyi be mu rukiko abarega kuba barahagaritse amafaranga bamuhaga yo kwifashisha.

Ababyeyi be bashakaga ko yiga kwibeshaho ubwe adategereje ubufasha bwabo.

Umucamanza amaze kumva ibyo uyu musore yaregaga ababyeyi be, yategetse uyu musore mu minsi 30 uhereye igihe urubanza rwasomewe kuba avuye iwabo ndetse agashaka n’akazi.

Kumva indirimbo adashaka

Mu 2008, uwitwa Andrew Vactor wo muri Ohio muri Amerika, yaciwe amande bitewe n’uko yacuranze indirimbo zo mu njyana ya Rap ateza urusaku bitandukanye n’amategeko yo muri uwo mujyi atemera abasakuza babangamira abandi.

Yaciwe amande angana n’amadorali 150, umucamanza Susan Fornof-Lippencott yamubwiye ko yagabanyirizwa amande agatanga amadorali 35, amaze amasaha 20 yumva indirimbo zo mu njyana ya classic.

Mu munota 15 yonyine Vactor yumva izo ndirimbo yahise afata umwanzuro wo kwishyura amande yari yaciwe kuko ngo atari gushobora gukomeza kumva izo ndirimbo.

Iki gihano umucamanza yari yakimuhaye mu buryo bwo kugira ngo yumve uko kumva indirimbo udashaka bimera.

Kutagira umukunzi

Muri Ontario muri Canada umugabo witwa Steven Cranley w’imyaka 24, yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umukobwa wahoze ari umukunzi we.

Bitewe n’uko atari ubwa mbere akora icyo cyaha, umucamanza yamutegetse kumara imyaka itatu nta bushuti bwihariye agirana n’umukobwa kandi agakomeza no kugirwa inama n’abaganga b’indwara zo mu mutwe.

Mu gihe igihano cyari kigeze hagati yahohoteye undi mukobwa akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka ibiri muri gereza.

Mu nkiko ziganjemo iziburanisha imanza mbonezamubano hakunze gutangwa ibihano bitangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .