Bibaho rimwe na rimwe ko umugore ukimara gusama, yongera gusama umwana wa kabiri n’uwa mbere ataravuka.
‘Superfetation’ n’indwara ituma umubyeyi ashobora gusama igihe atwite undi mwana, ni ukuvuga ngo ashobora gusama nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri akaba yakongera gusama abana bakazavukira umunsi umwe.
Iyi ndwara iterwa n’uko intanga z’umugore ziba zigishoboye kwakira intanga ngabo n’igihe yamaze gusama, ibi tumenyereye ko bidashoboka mu buzima bw’imyororokere kuko iyo umubyeyi asamye intangangore zirekera kwakira, imihango igahagarara ukaba udashobora kongera gusama.
Kuri iyi ndwara siko bimeze, intangangore ikomeza gutegereza intangangabo nk’ibisanzwe.
Ibi ntabwo biba ku bantu gusa ahubwo ni ikibazo bahuriyeho n’ibinyabuzima byose by’ibinyamabere, cyane ko ariho bimenyerewe kuruta mu bantu.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa mu 2008, bwagaragaje ko iki kibazo gihari mu bantu gusa kidakabije.
‘Superfetation’ ishobora kugira ingaruka zitari zimwe kuko bituma umwana muto muri bombi ashobora kugorwa n’ubuzima kuko yatsikamiwe mu nda, bikamudindiza mu mikurire bikaba byamutera no kutagira imbaraga z’umubiri.
Dr. Emmy Basonga, umuganga w’indwara z’Abagore, yavuze ko icyashoboka ari ugufasha abana bavutse ndetse na nyina kugira ngo babashe kwitabwaho bihagije ndetse bagakurikiranirwa hafi n’abaganga, ariko bidashoboka ko iki kibazo cyamenyekana mbere y’uko umugore asama.
Yagize ati “Ntibishoboka ko wamenya umugore ufite ibyago byo kugira iki kibazo atarasama, icyakora uwo byabayeho yakwitabwaho nk’abandi batwite umwana urenze umwe, gusa igihe habaye ikibazo birashoboka ko ufite ubusembwa yakurwamo cyangwa umuto muri bo”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!