00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri kajugujugu za ‘Mil Mi-24’ zagaragaye mu birori by’irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 August 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bateraniye muri Stade Amahoro mu muhango ukomeye wo kwakira indahiro ya Perezida Paul Kagame muri manda ye nshya y’imyaka itanu izarangira mu 2029.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Mu bikorwa byinshi bibereye ijisho byabereye muri iyi Stade, harimo n’akarasisi kakozwe n’Ingabo z’Igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda.

Mu buryo budasanzwe kandi, mu kirere hagaragaye indege za kajugujugu zakoraga akarasisi zitwaye ibendera ry’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’iry’Igihugu.

Muri izi kajugujugu hari harimo ebyiri z’intambara za ‘Mil Mi 24’. Zari ziherekeje izindi ebyiri zari zitwaye aya mabendera.

Mil Mi-24 ni indege nini y’intambara ya kajugujugu, ikorwa n’uruganda rwa Mil Moscow Helicopter Plant. Igaragara bwa mbere hari mu 1972 ubwo yarwanishwaga n’Igisirikare cyo mu Kirere cyari icya Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete, Soviet Air Force.

Amakuru ahari kugeza ubu agaragaza ko kajugujugu z’ubu bwoko zikoreshwa n’ibihugu birenga 58, byiganjemo ibya Afurika.

Iyi ndege izwi ku izina rya ‘Hind’ mu Muryango ushingiye ku masezerano yo gutabarana, NATO, mu gihe abapilote bazigurutsaga mu myaka ya kera, bazihaye izina rya ‘Flying Tank’ wagereranya mu Kinyarwanda nk’igifaru kiguruka. Bashakaga kugaragaza ubushobozi buhambaye ifite mu kurasa, iri zina [Flying Tank] rikaba ryaramenyekanye cyane mu ntambara y’Isi ya Kabiri.

Igira ubushobozi bwo gutwara abantu umunani gusa, igatwarwa n’umupilote umwe, undi ushobora kurashisha imbunda iba iriho, ndetse n’umu-injenyeri umwe uba ugomba kuba ahari.

Iyi ndege muri rusange ifite uburebure bwa metero 18,6 mu kuva imbere ugana inyuma, ubugari bwa metero 4,8 mu gihe uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru ari metero 6,5.

Iyo nta kintu na kimwe kiyirimo iba ifite uburemere bw’ibilo 8,400 mu gihe iyo ifite intwaro irimo n’abantu iba igomba kutarenza ibiro 11,000.

Ifite ubushobozi bwo kugenda amanywa n’ijoro kandi ntikangwa n’ikirere icyo ari cyo cyose.

Umupanga umwe [iba ifite itanu] wo kuri iyi ndege ‘main rotor blade’ uba ureshya na metero 17,2. Iyo iyi mipanga izenguruka iba izengurukira ku buso bwa metero kare 227.

Umupanga umwe [iba ifite itatu] uba uri ku gice cy’inyuma cy’iyi ndege ‘Tail Rotor blade’ uba ufite uburebure bwa metero 3,9.

Iyi kajugujugu igira moteri ebyiri za ‘Klimov TV-3-117 Turboshaft’, buri imwe ikagira ingufu za horsepower 2,200.

Izi moteri zituma ya mipanga iba yikaraga hejuru, yikaraga ku muvuduko wo hejuru cyane bigatuma kajugujugu na yo yihuta ku rwego rwo hejuru. Inywa amavuta ya Diesel.

Munsi y’ibijya kumera nk’amababa y’iyi ndege hari imyanya 4 [ibiri kuri buri ruhande] ishobora kujyamo ibisasu bya ‘57mm’, ikagira n’ubushobozi bwo gutwara ibisasu bine bya ‘MCLOS 9M17 Fleyta’ bikoreshwa mu kurasa ibifaru by’intambara na za burende.

Mil Mi-24, igira bya bisasu irekura bikagwa mu merekezo runaka ‘Free fall bombs’, ndetse ikaba iriho n’imbunda ya ‘Afanasev A-12.7’ iba iri ku izuru ry’iyi ndege [imbere hayo].

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko uri hagati ya kilometero 270 na 320 ku isaha imwe gusa, ikaba yagenda ibilimoetero 450 nta hantu na hamwe ihagaze cyangwa ngo ikenere kongererwaho amavuta. Ibigega (réservoir) byayo bishobora kubika amavuta ikoresha agera ku bilo 1,500.

Iyo ihagurutse ku butaka, mu masegonda 6o gusa iba igeze mu ntera ya metero 899.

Ifite ubushobozi bwo kuzamuka ikagera muri metero 5750 ndetse inafite ubwo kuguma ahantu hamwe mu kirere igihe yageze ku butumburuke bwa metero 3100 ivuye ku butaha.

Kajugujugu za ‘Mil Mi-24’ (imwe iri imbere n’indi iheruka) zari ziherekeje izitwaye amabendera
Mil Mi 24 ni imwe muri kajugujugu zikomeye zifashishwa mu ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .