00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Colonoscopie, uburyo bw’isuzuma bwatumye Perezida Biden asigira inshingano umwungirije

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 06:13
Yasuwe :

Ku wa 19 Ugushyingo 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse inshingano by’agateganyo zegurirwa Visi Perezida, Kamala Harris, mu minota 85. Byatewe n’uko yari yatewe ikinya ubwo yakorerwaga isuzuma, aho yasabwaga kuba hamwe n’umuganga kandi ntagire izindi gahunda atekerezaho.

Huff Post yatangaje ko Perezida Biden ubwo yahaga Harris inshingano by’agateganyo yakorerwaga isuzuma rizwi nka “Colonoscopie”.

Rikorerwa umuntu hagamijwe kureba uburwayi bwo mu nda afite by’umwihariko cancer yo mu mara.

Mu kurikora, hifashishwa icyuma cya “endoscope” kinyuzwa mu kibuno, kiba kiriho camera ntoya n’itara ndetse n’udukoresho twifashishwa mu kubaga, ku buryo muganga areba mu mara uko hameze akaba yanafata ibipimo by’ibanze yifashisha (samples).

Muri rusange, iryo suzuma rikorwa mu minota mike ariko bisaba igihe cyo kuryitegura kandi hakagira amabwiriza yihariye akurikizwa.

Mu bigomba kwitabwaho, umurwayi asabwa kumara umunsi cyangwa ibiri arya indyo yuzuye kandi itagira ibisigazwa isiga mu mara.

Aho harimo ibirayi, inyama,ifi, isosi, umugati, umureti n’uruvange rw’imbuto.

Na none kandi umurwayi ahatirwa kurya ibiryo byinshi mu bihe bisanzwe bizwi ko abantu barya bike nka mu gitondo na saa sita.

Nyuma y’aho asabwa kunywa ibintu byoroshye nk’amazi cyangwa umutobe biba byatunganyijwe bikuwe mu mara, akabimira rimwe cyangwa kabiri ku munsi ubanziriza isuzuma cyangwa habura amasaha make ngo rikorwe.

Nk’uko Urubuga rwa Ameli rubisobanura, nyuma yo kunywa ibyo bisukika bifatwa nk’umuti umurwayi ahita arwara impiswi ariko ntaribwe mu gice cyo hejuru y’inda.

Uko kuba umurwayi akenera ubwiherero buri kanya ni byo bituma umurwayi asabwa gusubika gahunda zikomeye uwo munsi. Birumvikana ko na Perezida Biden ariko byamugendekeye.

Ku munsi nyirizina w’isuzuma, umurwayi asabwa kutagira icyo ari cyo cyose atamira cyaba ikinyobwa cyangwa ikiribwa.

Aterwa ikinya, maze ya “endoscope” ikinjizwa mu kibuno, muganga agakora isuzuma rye mpaka rirangiye.

Iyo arirangije umurwayi ashyirwa mu cyumba amaramo isaha akabona kujya mu rugo.

Abashakashatsi bagaragaza ko iryo suzuma nta bibazo rikunze guteza uretse kuba imitsi yo mu kibuno yagira ikibazo rimwe na rimwe, umuntu yajya ku bwiherero akababara.

Isuzuma rya Colonoscopie rimaze kumenyerwa hirya no hino ku Isi. Bivugwa ko mu Bufaransa ryakorewe abarwayi bagera kuri miliyoni 1.28 mu 2011 biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 50 na 74.

Isuzuma rya Coloscopie rikorerwa umuntu hagamijwe kureba uburwayi bwo munda afite by’umwihariko cancer yo mu mara
Umurwayi yinjizwa endoscope mu kibuno umuganga akabasha kureba mu mara ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .