00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku nzu yihariye iturwamo na ba Visi Perezida ba Amerika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 July 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Benshi mu bakurikiranira hafi ibyerekeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazi inyubako ya “White House” iturwamo ikanakorerwamo na Perezida w’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1800.

White House ni inyubako yagenewe Perezida gusa n’umuryango we, nyamara buri Perezida wa Amerika agomba kugira Visi Perezida.

Mu myaka yatambutse, ba visi perezida muri Amerika baturaga mu nzu zabo hamwe n’imiryango yabo kugeza ubwo mu 1974 Inteko y’icyo gihugu yemezaga ko bashyirirwaho ahantu hihariye ho gutura mu rwego rwo gusigasira no kubungabunga umutekano wabo.

Mbere yo guhinduka iyagenewe guturamo aba banyacyubahiro, ubusanzwe yari inyubako igenewe guturwamo n’Ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu ngabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1923.

Iyi nyubako izwi ku izina rya “Number One Observatory Circle” yubatswe mu 1893 nyuma yo gukorerwa igishushanyo mbonera n’Umunyamerika, Leon Emil Dessez . Iyi nyubako nayo iherereye mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington D.C.

Ikimara kwemezwa nk’ubuturo bwa ba Visi Perezida ba Amerika, ntabwo byahise bitangira gushyirwa mu ngiro kuko haciyemo imyaka itatu ntawe urajya guturayo.

Nka Nelson Rockefeller yabanje kujya ayifashisha mu bijyanye n’ibirori n’imyidagaduro kugeza ubwo yasimburwaga na Walter Mondale wabaye visi perezida kuva mu 1977 kugeza mu 1981.

Mondale wabaye visi perezida wa 42 wa Amerika ni na we wahise ubimburira abandi bose gutura muri “Number One Observatory Circle” mu gihe yari yungirije Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 w’icyo gihugu.

Imaze gushyirwaho akayabo ivugururwa

Kuva mu 1974, iyi nyubako imaze gushyirwaho akayabo ka miliyoni 2,6 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa byo kuyivugurura gusa ndetse binateganyijwe ko izakomeza kwifashishwa n’abo banyacyubahiro by’igihe kirekire kuko nta makuru ahari yo kuba hakubakwa indi.

Business Insider ivuga hari andi masezerano ya miliyoni 3,8 yasinywe hagamije kuvugurura iyi nzu imaze imyaka igera ku 128 by’umwihariko mu birebana n’imiyoboro y’amazi, kuvugurura igikoni, ibyuma bitanga umuyaga n’ibyongera ubushyuhe n’indi mirimo itandukanye.

Nubwo Nelson Rockefeller atatuye muri iyi nzu nk’uko byari bigenwe agahitamo kuguma mu rugo rwe yari asanzwemo, uyu mugabo bivugwa ko we n’umuryango we batanze miliyoni z’amadolari mu bikorwa bigamije kugura ibikoresho byashyizwe muri iyo nzu.

Kuva Mondale yatura muri iyi nyubako, nta wundi muntu uraba Visi Perezida wa Amerika mu bamukurikiye bose ngo aveho atayituyemo ndetse no kuri iyi nshuro ni ho Kamala Harris atuye nubwo byamusabye gutegereza amezi abiri kugira ngo abashe kuhimukira kuko yari iri gusanwa.

Iyi nzu yubatse mu kibanza gifite hegitari 5,3 mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Washington, ubwo yubakwaga mu 1893 yabarirwaga agaciro k’ibihumbi 20$, aya akaba yari ahwanye na 603,185$ (miliyoni zisaga 600 Frw) mu mwaka ushize wa 2021.

Guhera mu 1974, Number One Observatory Circle yemejwe nk'inyubako izajya iturwamo na ba Visi Perezida ba Amerika
Iyi nyubako imaze imyaka isaga 120 yubatswe
Number One Observatory Circle ni inyubako ifite ibyangombwa byose nkenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .