00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku isanzure rishobora kuba isibaniro y’intambara mu gihe kizaza (Video)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 November 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Ushobora kumva ari amashyengo ndamutse nkubwiye ko ubuzima bwiza tubayeho none, tubukesha amatsiko ya bamwe babayeho ha mbere. Ubuzima bwiza mvuga ni ugushaka guhamagara umuntu uri i Paris mu Bufaransa wibereye i Kigali, ukabikora neza.

Kuba ureba televiziyo ibara ry’umutuku ukaribona ari umutuku, iry’umukara ukaribona uko ryakabaye, cyangwa ukaba wanamenya nk’amakuru ajyanye n’ikirere aho waba uri hose, byose tubikesha isanzure.

Bijya gutangira byahereye mu kinyejana cya gatatu mbere y’ivuka rya Yesu. Imyaka irenga ibihumbi yabanje abantu benshi b’abanyamadini n’aba- philosophe, bizeraga ko Isi, ari wo mubumbe wonyine w’ingirakamaro mu Isanzure ko indi yose nta mumaro yari ifite.

Kurikira ikiganiro ‘Isi n’Isanzure’ umenye byinshi ku kamaro k’isanzure mu buzima bwacu bwa buri munsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .