Ibibazo icumi ukwiriye kwibaza usuzuma uko umwaka usoje wagenze

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Ubu buri muntu wese ari kwitegura kwinjira mu mwaka mushya ubura amasaha ngo ugere, gusa biba bikwiye ko mbere yo kwinjira mu mwaka mushya usubiza amaso inyuma ukareba uko uwo uvuyemo wakugendeye.

Nubwo uyu mwaka wa 2020 hari aho wagenze nabi bitewe n’icyorezo cya Coronaviris ariko hari n’ibyiza waba waragezeho cyangwa na bya bindi bitagenze neza ukareba uko wabyitwayemo.

Mu gukora isuzuma ry’umwaka ushize bituma ufata n’ingamba z’uko ugomba kwitwara muwo ugiye kwinjiramo, bikazatuma ukugendera neza.

Ibi ni ibibazo icumi ushobora kwibaza wowe ubwawe bikaguha ishusho y’uko umwaka wagenze bikanategura uwo ugiye kwinjiriramo.

Ese iyo uyu mwaka umbera filimi yari kuba imeze ite?

Iyo utekereje muri ubu buryo bituma wowe utisanga muri uwo mwaka nkawe bigatuma ureba ibyabaye muri wo nk’inkuru urimo kubarirwa. Kuba wowe utari muri uwo mukino bituma ubona ibyabayemo neza nta marangamutima.

Bituma kandi ubasha kubona ibyabayemo byose n’ibyo utari warigeze witaho kandi wasanga hari ingaruka byagize ku buzima bwawe bigufasha kureba mu mpande zose.

Ni iki cyagenze neza nishimira?

Uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirusi buri wese aba yumva waramubereye mubi, nyamara hari ubwo hari ibintu byiza waba waragezeho muri wo ariko kuko utafashe umwanya wo kubitekereza ukumva nta byiza wagezeho.

Iyo wibajije ibyo wagezeho urabibona kandi bigufasha gushyiraho ingamba zatuma uzagera kuri byinshi mu mwaka uri kuza kuko uba wibuka uko wabigezeho ukaba wabikoresha mu mwaka ugiyemo .

Ni izihe mbogamizi nahuye nazo?

Biba byiza iyo utekereje ku mbogamizi wahuye nazo mu mwaka urangije mu mpande zose z’ubuzima, ibi bigufasha kuzifatira umwanzuro no kumenya uko ushobora guhangana nazo wongeye guhura nazo mu mwaka ugiye kwinjiramo.
Iyo wamaze kuzimenya, umenya aho wagize intege nke kuburyo bikongerera icyizere ndetse n’imbaraga zo guhangana nazo kuburyo utazongera gutsindwa n’ikintu kimwe inshuro nyinshi.

Ni ibihe bihe byiza nagize?

Iyo umenye ibihe byiza wagize mu mwaka ushize bigufasha kumenya uko uzapanga gahunda z’umwaka ugiyemo kuko uba wamaze kumenya ibigushimisha, ukamenya aho uzashyira umwanya n’imbaraga zawe.

Nihe nashyize umwanya n’imbaraga cyane?

Iyo usubije amaso inyuma ugatekereza ku bintu washyizemo umwanya n’imbaraga zawe bituma umenya n’umusaruro wavuye mu mbaraga zawe . Iyo ubonye hari icyo bitanga bigufasha gukomerezaho mu mwaka uri imbere cyangwa niba ntacyo byakumariye ukarekera kubitamo umwanya wawe.

Ni iki natsinzwe, nakuyemo irihe somo?

Hari igihe uhura n’igihombo ukumva ko ntacyo ushoboye nyamara siko biba bimeze, ahubwo biba byiza kugira isomo ukura muri cya gihombo wagize kuko ubasha kumenya uko uzitwara ubutaha.

Iyo wamaze kubona aho watsindiwe bigufasha kumenya uko uzitwara mu bihe bisa nk’ibyo kandi ubasha kubona niba koko warakoze uko ushoboye muri ibyo bihe bikagufasha kuzakomerezaho mu mwaka utangiye.

Ese nagize ibyishimo bingana gute?

Iyo ukoze isuzuma ukamenya ibyishimo wagize mu mwaka ushize uko byanganaga, bituma umenya n’ibintu bibasha kuguha ibyishimo byuzuye bikaba byagufasha kubikomeza kugira ngo umwaka winjiyemo uzakomeze ku kubera uw’ibyishimo.

Ni gute nzakoresha impano yanjye ?

Mu gusoza umwaka uba ugomba no gufata umwanya wo gutekereza ibyo uzakora mu mwaka ugiye kwinjiramo. Biba byiza iyo utekereje uko uzakoresha impano ufite kuko bigufasha kuyibyaza umusaruro.

Nihe ukwiye gushyira imbaraga mu kwiga no gukora ibyiza mu mwaka uza ?
Iyo wibajije aho ugomba gushyira imbaraga mu mwaka ugiyemo biba byiza kuko bigufasha kumenya ibyo ukeneye gukora mu mwaka uza , bigatuma ushyiraho ingamba z’uko uzakora kandi iyo uzikurikije bikubyarira inyungu.

Ni iki nifuza kugeraho mu mwaka mushya?

Iyo utekereje ku ntego ushaka kugeraho mu mwaka utangiye bigufasha kugira icyerekezo gihamye kandi mu mpande zose , kuko uba ukora uzi icyo uri guharanira bigatuma ushaka intsinzi n’imbaraga zose .

Hari ibibazo uba ugomba kwibaza wowe ubwawe bigatuma umenya uko umwaka urangiye bigatuma utegura n'uwo ugiye kwinjiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .