Cyamunara yagurishirijwemo iyi baruwa yarangiye ku wa 26 Mata 2025.
Ni ibaruwa Archibald Gracie wari mu bwato bwa Titanic yandikishije intoki ku wa 10 Mata 1912, abwira nyirarume ko ubwato barimo ari bwiza “ariko nzategereza urugendo rusozwe ni bwo nzamenya ibyabwo.”
Yaguzwe n’Umunyamerika ku atanze ibihumbi 399$, igiciro gikubye gatanu icyo bari biteze guhabwa.
Bivugwa ko iyi baruwa ari cyo kintu cyonyine cyasigaye mu byo Gracie yari afite ubwo yari mu bwato bwa Titanic
Ubwato bwa Titanic bwarohamye bugeze muri Newfoundland buhitana abarenga 1500 bari baburimo.
Archibald Gracie wavuye mu bwato akagerageza kubujya hejuru uko bwagendaga burushaho kurohama, yarokowe n’undi mugenzi wari mu bwato buto bw’ubutabazi, abwandikaho ibitabo. Gracie yapfuye mu 1912 azize diabète.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!