Inama zagufasha kurambana imodoka yawe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bishimira gutunga imodoka kuko baba bavuye mu rwego rumwe bagiye mu rundi gusa si ko bose babasha kumenya ibanga ryabafasha kugira ngo zirambe.

Mu gikorwa cyo gusuzuma ingano y’imyotsi imodoka zisohora, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA cyakoze, Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko buri munsi ipipima imodoka 500, muri zo 20% zisanganwa ikibazo cyo gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Uretse izi zisanganwa iki kibazo, undi mubare munini w’imodoka usanganwa ibibazo bitandukanye birimo feri zidafata neza, amapine atari ku murongo n’ibindi.

Ibi ni ibibazo umuntu utunze imodoka ashobora kwirinda binyuze mu kuyikoreshereza ahantu hizewe ndetse no kugura ibikoresho bisimbura ibyashaje by’umwimerere.

Umukozi ushinzwe imirimo ikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda, Muvakure Aboubakar, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugira ngo umuntu yizere ubuziranenge bw’imodoka ye ari uko agomba kuyikoreshereza ahantu hizewe kandi agakoresha ibikoresho bw’umwimerere.

Muvakure yavuze ko umuntu adakwiriye kujya aho akoreshereza imodoka bitewe n’uko bamuca amafaranga make ngo kuko bashobora kumuca make ariko bikazamuhenda mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo ufite ubunarabibonye n’uburambe burenga imyaka 15 mu byo gukanika, imodoka yemeza ko abantu badakwiye kumva ko bajya mu igaraje bavuye mu gusuzumisha ubuziranenge bwazo muri polisi ko ahubwo ariho bakwiriye guhera.

Ati “Rimwe na rimwe usanga abantu bishyiramo ko azakoresha imodoka ari uko yarezwe n’isuzuma rya polisi, ubundi ntabwo aribyo wakagombye gukoresha imodoka mbere y’uko uyijyana mu isuzuma kuko bo icyo bakora ni ukwemeza ko iyo modoka ifite ubuziranenge bw’uko wemerewe kuyikoresha.”

“Wa muntu utegereza kujyana imodoka mu igaraje ari uko avuye muri isuzuma bamureze uwo muntu aba yibeshye.”

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko uwo mwaka wonyine mu Rwanda hinjiye imodoka nshya 7055, zivuye ku modoka 7000 zari zinjijwe mu 2017. Ibi byerekana uburyo umubare w’Abanyarwanda batunze imodoka ugenda urushaho kwiyongera.

Gusa nubwo bimeze bitya, kubona aho kuzikoreshereza hizewe no kumenya uko bazifata neza biracyari ikibazo kuko mu igenzura Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga gikora usanga hari inyinshi zisanganwa ibibazo bitandukanye.

Gukoreshereza imodoka yawe ahizewe ni kimwe mu byagufasha kuyirambana
Muri Toyota Rwanda bakemura ibibazo bitandukanye imodoka ishobora kugira
Ku bafite imodoka za Toyota igaraje rya Toyota Rwanda ribafasha gukemura ibibazo byose zagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .