Hongqi L5, imodoka y’akataraboneka Perezida Jinping agendamo, iri i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Nyakanga 2018 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ni we mugabo ukomeye ku Isi magingo aya. Umutekano we n’uburyo yakirwa aho ari hose ni ibintu byubahwa n’inzego zose kuko icyubahiro agombwa agihabwa uko cyakabaye.

Umutekano we ucungwa n’umutwe wihariye witwa ‘Central Security Bureau’, ugizwe n’abasore n’inkumi b’inkorokoro bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi bine n’umunani bahawe imyitozo kabuhariwe n’intwaro zikomeye bibashoboza kurinda abanyacyubahiro batandukanye mu Bushinwa.

Aba basore nibo bamuherekeza aho agiye hose ku buryo nta kintu na kimwe cyamuhungabanya kandi ibikorwa byinshi byabo bikorwa mu ibanga.

Nko muri Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yari mu ruzinduko mu Bushinwa, Abasirikare ba Central Security Bureau ndetse n’aba US Secret Service barinda Trump, bari bagiye gukozanyaho habura gato, ubwo abarinda Jinping bashakaga gusaka amasakoshi atwarwamwo amabanga y’intwaro za kirimbuzi za Amerika.

Mu mateka ya Amerika n’abarinda Perezida wayo, ngo kirazira kikaziririzwa ko hari umuntu ukoza ikiganza kuri ayo masakoshi kuko yaba akoze ku mutima n’umutekano bya Amerika, ni nako kandi hatekerezwaga ko u Bushinwa bwaba bushaka gukopera intwaro kirimbuzi z’icyo gihugu.

Imodoka nayo ntisigara…

Byari bimenyerewe kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko imodoka ye izwi nka ‘The Beast’ ayigendamo aho agiye hose ku Isi. Mu gutegura uruzinduko rwe nayo ipakirwa nk’ibindi bintu nkenerwa ku buryo azayisanga ku kibuga cy’indege cy’aho azaba agiye.

Perezida w’u Bushinwa na we bisa n’ibi kuko muri Kigali ari kugenda muri Hongqi L5 utari usanzwe ubona mu mihanda ya Kigali. Ni imodoka idasanzwe, ku munyarwanda ushaka kuyumva neza cyangwa wayibonye ku ifoto akifuza kuyigendesha mu mihanda ya Kigali no mu nkengero byamusaba nibura 627.760.000 Frw.

Niyo modoka ya mbere ihenze mu zikorerwa mu Bushinwa kuko igura miliyoni eshanu z’ama-Yuan. Hongqi (Idarapo ritukura) nirwo ruganda mu zikora imodoka mu Bushinwa rukuze kurusha izindi zose.

Rwashinzwe mu 1958 aho kuri ubu rukora ubwoko bubiri gusa bw’imodoka arizo Hongqi L na Hongqi H. Rwashinzwe ku busabe bwa Mao Zedong, ufatwa nk’umubyeyi w’u Bushinwa nyuma y’uko ategetse ko iki gihugu kigira ubwoko bwacyo bwihariye bw’imodoka zigezweho, izi zizwi nka Limousine.

Rwagiye rukora ubwoko butandukanye gusa kubera uburyo zihenze, zikoreshwa cyane na Leta n’abandi bakire bafite ifaranga ritubutse ryo kuzigondera.

Nka Hongqi CA770 zakozwe ahagana mu myaka ya 1966 kugeza mu 1981, ari 847. Zose zagurishijwe kuri Guverinoma y’u Bushinwa gusa ubu ziri mu nzu ndangamateka z’iki gihugu kuko zitagikoreshwa. Iyi yari yakozwe ku bufatanye n’uruganda rwa Chrysler (rusanzwe rukora imodoka zizwi nka Fiat ziboneka cyane mu Butaliyani no mu bihugu by’i Burayi), ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ byose hamwe ari umunani, V8.

Hongqi L5 ni imwe mu bwoko bwa za Hongqi L. Iyasohotse bwa mbere ni L9 yagiye ku isoko mu 2009 ikurikirwa na L7 mu 2012 nyuma y’umwaka umwe L5 ishyirwa ahagaragara. Gusa nayo iri mu bwoko butatu harimo iyagenewe Guverinoma, imyiyerekano (nk’iyo umuyobozi ashobora kugendamo asuhuza abaturage) ndetse n’igenewe undi muturage wese.

Kimwe mu bigaragaza ko yakorewe mu Bushinwa ni ikirango cyayo. Mbere cyari kimeze nk’inyamaswa ya Dragon ariko ubu cyarahindutse. Tugenekereje, reba nk’igice cy’umuhoro, ugifashe ukagitera ugitambitse mu giti uko cyaba kimeze ariko kireba hejuru niko nacyo kimeze. Iki kirango kiri mu ibara ritukura, noneho mu rubavu rw’iyi modoka hari ikirahure kibonerarana kigaragaramo ibendera ry’u Bushinwa.

Ni imodoka ndende ireshya na metero eshanu n’igice, iraremereye kurusha imodoka zikorwa n’inganda nka Mercedes kuko ipima ibiro 3150 mu gihe nka Mercedes-Maybach S600 yo ipima 2390.

Moteri ishobora guhagurutsa ibi biro nayo irakomeye kuko ifite ibitembo 12 bikoze nk’inyuguti ya ‘V’; izo bita V12. Ishobora kujyamo litiro 105 za lisansi.

Ku isoko ry’imodoka zihenze, Hongqi L5 ihangana cyane na Bentley Mulsanne kuri ubu igura hafi ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika na Rolls-Royce Ghost igeze ku bihumbi 250 by’amadolari ya Amerika.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping niyo agendamo; ndetse ni nayo yatwaye Perezida Kagame ubwo bajyaga guhura nawe mu Bushinwa.

Ubwo Perezida Jinping yari ageze ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Umwe mu basirikare barinda Perezida Jinping, ubwo yamukinguriraga umuryango ngo asohoke muri Hongqi
Abasirikare ba Central Security Bureau baba bari hafi y'iyi modoka bayicunze
Hongqi (Idarapo ritukura) nirwo ruganda mu zikora imodoka mu Bushinwa rukuze kurusha izindi zose
Hongqi L5 ni imwe mu bwoko bwa za Hongqi L. Iyasohotse bwa mbere ni L9 yagiye ku isoko mu 2009 ikurikirwa na L7 mu 2012 nyuma y’umwaka umwe L5 ishyirwa ahagaragara

Andi mafoto y’iyi modoka

Hongqi L5, ifite ikirango cy'ibendera ry'u Bushinwa
Imiterere y'iyi modoka imbere aho umushoferi yicara
Inyuma y'umushoferi aho utwawe yicara ni uko haba hameze
Iyi modoka yashyizwe ku isoko bwa mbere mu 2013
Mu myiyereko ya gisirikare, Jinping nabwo aba agenda muri iyi modoka

Amafoto: Niyonzima Moise , Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .