00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hendrik Hinkel wihebeye ibikururanda, yahishuye uko aherutse gutabara uruziramire yasanze ku Kicukiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize IGIHE yabagejejeho inkuru yo muri Kayonza, aho inzoka yagonzwe bayisangamo ihene yari imaze kumira, inkuru yasaga n’aho itangaje kuko ari gake cyane mu Rwanda hakunze kugaragara inzoka nini kuri uru rwego by’umwihariko ahantu hasanzwe ari nyabagendwa.

Abenshi mu basomye iyi nkuru bagaragaje ko bababajwe no kuba iyi nzoka yishwe ndetse banenga abayishe bababwira ko bari bakwiye guhamagara inzego bireba ikajyanwa mu byanya aho idashobora kubangamira umuntu n’umwe aho kwicwa. Ibi bigaragaza urwego Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kumva akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima n’inshingano zabo mu kurerengera.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko mu kwezi gushize inkuru nk’iyi na none yumvikanye muri Kicukiro, aho umuryango umwe watabaje nyuma y’uko wari umaze kubona inzoka nini cyane hafi aho.

Hendrik Hinkel witabajwe n’uyu muryango yavuze ko wamuhamagaye kuri telefone umubwira ko ubonye inzoka nini cyane hafi y’aho utuye.

Uyu musore amaze iminsi yaratangije mu Rwanda ibikorwa byo kurokora inzoka ziri mu kaga ko kwicwa akazijyana muri parike. Ku basanzwe bareba National Geographic ibikorwa nk’ibi mubizi kuri Simon Keys n’umugore we Siouxsie Gillett.

Nyuma yo guhamagarwa k’uyu musore ngo yageze muri uru rugo asanga inzoka yari ihari ni iyo mu bwoko bwa ‘African rock python’ ikunze kuboneka muri Afurika yo hagati.

Ati “Iyo nzoka yafashwe mu kwezi gushize yari ifite uburebure buri hagati ya metero enye n’igice n’eshanu. Yari iyo mu bwoko bwa ‘Central African Rock Python’ akaba ari na bwo bwoko bunini bw’inzoka ziboneka muri Afurika. Ishobora gukura kugeza kuri metero esheshatu.”

Hendrik Hinkel yakomeje avuga ko inzoka zo muri ubu bwoko ziba zifite ubushobozi bwo kumira isha ikuze.

Ati “Ishobora kumira isha nkuru, abantu benshi ntabwo bumvaga ko inzoka ya metero eshanu ishobora kuba muri Kigali. Ibi byerekana ko dugifite byinshi byo kwiga kuri izi nyamaswa cyane ko dukunze no kuziba hafi.”

Yavuze ko izi nzoka zitagira ubumara kandi ko nta kibazo ziteje ku bantu. Ati “Ntabwo zigira ubumara, zica icyo zishaka kurya zikoresheje uburyo bwo kukizengurutsaho zikakibuza guhumeka. Ibi bivuze ko iramutse ikurumye ntacyo waba.”

Hendrick uvuga ko urukundo rw’inyamaswa arukomora kuri se wize ibijyanye n’ubuzima bw’ibikururanda yemeza ko inzoka nyinshi ziri mu Rwanda nta bumara zigira ku buryo zagakwiye gutera abantu impungenge.

Uyu musore wafashe inzoka ya mbere afite imyaka ine yavuze ko icy’ingenzi abantu bakwiye kumenya ari uko babana n’izi nzoka.

Hendrik Hinkel abifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB iyi nzoka yajyanye muri Pariki y’Akagera.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri RDB, Eugène Mutangana yasabye abaturage kudasagarira inyamaswa ahubwo bagahamagara ababishinzwe igihe hari iyo bahuye na yo.

Ati “Turashishikariza abantu kubwira RDB igihe babonye inyamaswa nk’izi zirimo n’inzoka, igihe batatubonye bashobora kubwira inzego z’ibanze cyangwa polisi. Guhanahana amakuru ni ingenzi kugira ngo inyamaswa zose zirindwe.”

Hendrik Hinkel aherutse gutabara inzoka nini yasanze ku Kicukiro
Gufata inzoka ntibimutera ubwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .