Uyu mubumbe wahawe izina rya TOI 700 e, ufite imiterere nk’iy’urutare ndetse ufite ingano nk’iy’isi ku rugero rwa 95%.
Uyu mubumbe uje wiyongera ku yindi yavumbuwe izenguruka inyenyeri nka M TOI 700 na TOI 700 d. Yombi ikaba ihuriye ku kuba ishobora kubonekaho ubuzima igaturwaho, cyane cyane ko ubutaka bwaho bushobora kubonekaho amazi ndetse bikekwa ko hashobora kuba harahoze hatuwe mu myaka myinshi yatambutse.
Ivumburwa ry’uyu mubumbe, ryatangajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho Emily Gilbert wayoboye akanandika ibyavuye mu bushakashatsi bwakorwaga kuri uyu mubumbe mushya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!