00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ubwoko bw’igiti kibeshwaho no kurya udukoko duto two mu butaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Abahanga mu bya Siyansi bavumbuye igiti gitungwa no kurya inyama z’udusimba duto turimo iminyorogoto, ibinyamujonjorerwa n’ibinyenzi biri mu mizi yacyo munsi y’ubutaka.

CNN yanditse ko iki giti cyiswe ‘Nepenthes pudica’ cyagaragaye mu Kirwa cya Borneo, mu Ntara ya Kalimantan muri Indonesia.

Kimwe n’ibindi biti, ‘Nepenthes pudica’ ifite amashami ndetse niyo utwo dusimba tugwamo mbere yo kuribwa n’icyo giti.

Kugeza ubu nta kindi giti cyari cyaboneka gishobora gutungwa n’udusimba tuva munsi y’ubutaka bw’aho giteye.

Abashakashatsi bavuze ko amababi ya ‘Nepenthes pudica’, iyo ageze hasi aba ari mato kandi yera.

Uwayoboye Ubushakashatsi, Martin Dančák wo muri Palacký University Olomouc muri Czech Republic, yavuze ko “Ubu bwoko bugira imizi ishora mu butaka muri santimetero nka 11 aho igera ikirema ndetse ikaba ishobora gukurura udukoko turimo imiswa n’ibinyenzi.’’

Abashakashatsi bagaragaza ko hari ubundi bwoko butatu bw’ibiti bishobora kubeshwaho n’udusimba duto two mu butaka ariko icya “Nepenthes pudica’’ cyo gifite umwihariko wo kuba gishobora gukurura na twa dusimba duto cyane.

Václav Čermák wigisha muri Mendel University muri Borneo, uri mu itsinda ry’abakoze ubushakashatsi yavuze ko ari utunyabuzima twasanzwe imbere mu mababi yaguye hasi.

Aba bashakashatsi mbere babanje gutekereza ko amababi yaremwe bitewe n’imiterere y’ubutaka n’ikirere cy’aho icyo giti cyavumbuwe ariko basanze hari ibindi bidafite iyo miterere.

Bagaragaje ko ubu buvumbuzi ari ingenzi cyane mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Indonesia, igihugu gifatwa nk’igikungahaye kuri byo.

Ubushakashatsi bwakozwe bwatangajwe mu Kinyamakuru PhytoKeys cyandika inkuru ku bijyanye n’Ibidukikije n’Ibimera.

Muri Indonesia havumbuwe ubwoko bw’igiti kibeshwaho no kurya inyama z’udukoko duto two mu butaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .