00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe uburyo bworoshye bwo gushwanyaguza ibinyabutabire bikunze kuboneka mu ngo nyinshi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 August 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Abashakashatsi bagaragaje ko ibinyabutabire bidapfa kwangirika bizwi ku izina rya ‘PFAS’ bikunda kuboneka nko ku mapanu, ku bikoresho bikoreshwa n’abantu bisiga ibirungo by’ubwiza (make-up) n’ibya pulasitike, bifitanye isano n’ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu birimo kanseri, ibibazo mu ivuka ry’abana harimo no kuba bavukana ubumuga butandukanye.

Ibi binyabutabire biteye inkeke cyane ku buzima bwa muntu kuko akenshi biboneka mu bikoresho nkenerwa bya buri munsi, mu biribwa nk’amafi kandi bikaba bibasha kwihagararaho ahantu henshi, haba mu mazi, mu mavuta mu butaka n’ahandi ku buryo bidapfa gushwanyagurika ngo bibore kubera ko byifitemo carbone na fluorine.

Uburyo bwari busanzweho bwo kwangiza ibi binyabutabire ngo biveho buzwi nka ‘incineration’ aho bageragezaga kubitwika, byagaragaye ko butatangaga umusaruro ku buryo bwuzuye kandi bugasaba ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hejuru cyane.

BBC itangaza ko ubushakashatsi bushya bukomeje gukorwa na Kaminuza yigenga izwi nka Northwestern muri Leta ya Illinois, bwamaze kuvumbura uburyo bubasha gushwanyuza ibi binyabutabire hatarinze gukoreshwa ubushyuhe bwinshi cyangwa ngo hifashishwe ibintu bihenze.

Prof. Sunderland utari mu bakoze ubushakashatsi avuga ko ubu buryo buzafasha umuryango mugari kutibasirwa n’ibyago abantu bakunze guhura na byo biturutse kuri ibi binyabutabire.

Brittany Tang uyoboye itsinda riri gukora ubu bushakashatsi, yagaragaje ko uburyo bushya bwo kurimbura ibi binyabutabire bya PFAS, bwifashisha ikinyabutabire cya ‘Hydroxide de Sodium’ gikoreshwa cyane mu ikorwa ry’ibikoresho byo mu rugo birimo isabune cyangwa mu ikorwa ry’imiti igabanya ububabare.

Tang yavuze ko icyagezweho cyasaga n’ikidashoboka ariko nyuma bagasanga ni uburyo bworoshye ku buryo batewe ishema no kubasha kubigeraho.

Ati “Ibisubizo twabonye birashimishije kubera ukuntu byoroshye ariko bikaba bitari bizwi.”

Akomeza agaragaza ko “ibi bishobora kuba intambwe ikomeye kuko bidasaba ikiguzi gihambaye.”

Ubu buryo bwo kuvanaho burundu ibinyabutabire bikunze guteza ibyago ubuzima bwa muntu, hifashishijwe Hydroxide de Sodium, bwagaragaje ubushobozi bwo kubivanaho burundu ku bikoresho nk’amapanu ku buryo hasigaraho igice kidashobora guteza ingaruka mbi ku buzima.

Ikigiteye inkeke ni uko ubu buryo bushya bwageragerejwe ku bwoko bwa PFAS bugera ku 10 gusa mu gihe hari ubusaga ibihumbi 12 bwose bushobora guteza ibyago ku buzima bw’umuntu.

Ibinyabutabire bya PFAS bikunze kuboneka ku bikoresho bya make up, ibikoresho byo mu rugo n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .