00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe inama idasanzwe yiga ku mbeba i New York

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 May 2024 saa 01:58
Yasuwe :

Meya wa New York, Eric Adams yatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka, bari gutegura inama idasanzwe iziga ku ngamba zikwiriye gufatwa kugira ngo bahangane n’imbeba zikomeje kwiyongera no kwangiza muri uwo mujyi.

Ni inama iteguwe nyuma ya raporo nyinshi z’abaganga zigaragaza ko abarwayi b’indwara ya leptospirosis yangiza uruhu bakomeje kwiyongera, kandi bikaba bizwi ko iyo ndwara ikomoka ku mbeba.

Nibura kugeza muri Kanama 2023, mu mujyi wa New York habarurwaga imbeba zisaga miliyoni eshatu.

Inama izaba muri Nzeri izahuriza hamwe inzobere mu bijyanye n’inyamaswa zo mu gasozi, bashakire hamwe uburyo bwiza bwo guhashya iki cyorezo gishya gishaka koreka New York.

Kathleen Corradi ni we wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bigamije guhashya imbeba muri New York. Yagaragaje ko nubwo imbeba zibana n’abantu buri munsi, ikibabaje ari uko nta bushakashatsi bwinshi buhari bugaragaza uko abantu bashobora kuzirinda cyangwa kubana nazo.

Imbeba zizengereje New York ku buryo hateguwe inama idasanzwe yiga kuri icyo kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .