Ibyo bitabo bizamurikwa tariki 23 Ukuboza 2022 kuri Marriot Hotel, harimo icyitwa ‘Ubudasa bw’u Rwanda’ kigaruka ku bidasanzwe u Rwanda rwagiye rukora byarufashije kandi bikomeje kurufasha kugera ku iterambere.
Ikindi gitabo kizamurikwa ni ‘Umukozi Ubereye u Rwanda’ kigaruka ku mpanuro za Perezida Kagame ku bakozi mu nzego zitandukanye, ku buryo bwo kunoza akazi kabo kugira ngo hatange umusaruro.
Umunsi wo kumurika ibi bitabo uzanajyana n’imurikwa ry’ibi bitabo “ (Books Exhibition) ku buryo abazakenera ibitabo bazabibona kuri uwo munsi.
Hategekimana Richard avuga ko ibi bitabo ari umusanzu nk’umwanditsi kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere kandi ibyagezweho bisigasirwe.
Si ubwa mbere Hategekimana ashyira hanze ibitabo bigaruka ku iterambere ry’u Rwanda dore ko afite ibindi nka ‘Urubyiruko dufitanye Igihango’, Igihango n’Inkotanyi, Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame n’ibindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!