Ubu bukangurambaga buje mu gihe FARDC iri ku rugamba ihanganyemo n’inyeshyamba za M23 muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Espoir Ngalukiye, impirimbanyi muri uyu muryango yagize ati “Abasirikare bacu bakeneye kumva ko abaturage babari inyuma. Ni yo mpamvu LUCHA yatangije ubu bukangurambaga. Turasaba abaturage gutanga ibyo bashobora kubona nk’amavuta, isabune n’amafaranga.”
Uyu muryango wahamagariye Abanye-Congo bakunda igihugu kwitabira ubwo bukangurambaga no kugaragariza urukundo ingabo zabo zikeneye ubufasha bwa buri wese muri iki gihe kugeza igihe zizatsinda urugamba.
Ngalukiye yakomeje agira ati “Umuntu udashoboye kwigerera ku musirikare mu buryo butaziguye yakwegera LUCHA ikamugerera ku rugamba.
Mu duce tw’imirwano hagati ya FARDC na M23 kuva ku wa 26 Gicurasi twabonetsemo agahenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!