00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya umubavu wahize indi mu 2022

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Mu bihembo bizwi nk’ibya Fragrance Foundation 2022 hagaragarijwemo ubwoko bw’umubavu wihariye umwaka wa 2022 aho uwitwa “Girl de Rochas” wahigitse indi mu yakoreshejwe cyane n’ab’igitsina gore muri uyu mwaka.

Uyu mubavu wahigitse indi ubikesha kuba 90% by’ibiwugize bikomoka mu ndabyo karemano, ukaba warashyizwe ku isoko guhera muri Werurwe umwaka wa 2021 nyuma yo gutunganywa mu ndabyo zitandukanye zirimo iz’ibihingwa byitwa jasmin, ibiti bitandukanye by’umweru n’imbuto za vanilla.

Uyu mubavu uri kugurishwa ama-euros agera kuri 43,50 ni ukuvuga hafi ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda kuri mililitiro 40, igashimirwa kuba iri mu icupa rikozwe mu buryo budahumanya ikirere, rikorerwa muri Espagne, mu gihe ibindi byose bisigaye ku rugero rwa 100% bitunganyirizwa mu Bufaransa hanamenyerewe nk’igicumbi cy’imibavu y’amoko menshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .