00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe ibihugu 10 bya mbere ku Isi mu kugira abagore bafite ikibuno kinini

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 April 2024 saa 02:28
Yasuwe :

Benshi bakunze kuvuga ko abagabo n’abasore b’iyi minsi batakiranganzwa cyane n’uburanga bw’abagore ahubwo bakururwa cyane n’imiterere yabo by’umwihariko ufite ikibuno kinini akaba ari we ruhangwamboni.

Bamwe mu bagore bajya bibagisha ibice bimwe by’imibiri yabo harimo no kongeresha ikibuno kugira ngo banogere amaso y’abareba, abatabashije ibyo hari ibyadutse byo kubyambara nk’imyenda y’imbere, bakagaragara nk’ababifite kandi mu by’ukuri ntabyo.

Ibyo byose bikorwa kugira ngo bagire ibyo bibuno binini cyangwa benshi bahimbye “Nyash”, usanga bifatwa nk’ibirungo nyongerabwiza ku mubiri w’abagore.

Muri urwo rwego, ubushakashatsi bushya bwakozwe na Market Researchers butangazwa na Gitnux ikunze gukora ubushakashatsi ku ngano y’umubiri, bwagaragaje ibihugu 10 biyoboye ibindi ku Isi mu kugira abagore bafite ibibuno binini, aho ku isonga haza Afurika y’Epfo.

Mu gupima ingano y’ibibuno by’abagore ababukoze bakoresheje ibipimo bizwi nka inches. Ubusanzwe inch imwe ingana na santimetero 2.54.

Muri Afurika y’Epfo rero byagaragaye ko abagore bafite ibibuno bifite nibura ibipimo bingana na inches 41.73 ni ukuvuga santimetero 106.01.

Ibihugu bikurikiraho ni Argentine aho abagore bafite ibibuno bifite ingano ya inches 41 ni ukuvuga santimetero 104.14.

Igihugu cya gatatu ni Suède aho bafite inch 40.94, bingana na santimetero 104.00, u Bugiriki bugakurikiraho n’abafite ibibuno bifite santimetero 103.52.

U Budage bufite abafite ibibuno bifite ingano ya inch 40.6 ni ukuvuga santimetero 103.124, u Burusiya n’u Butaliyani bagira inches 40.55, Australie ni 40.5 bingana na santimetero 102.87, u Buholandi bufite abagore bafite ibingana na inches 40.35 bihwanye na santimero 102.415, Canada na santimetero 102.362 naho u Bufaransa bukagira abafite ibingana na santimetero 102.235.

Ibindi bihugu bikurikiraho ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, bafite inches 40.2, Nigeria bafite inches 38.56, Koreya y’Epfo bakagira inches 38, u Buyapani bafite inches 37.8, u Bushinwa bakagira inches 37.4 naho u Buhinde bukaza ku mwanya wa 10 bakagira inches 36.1.

Abakoze ubushakashatsi bagaragaza ko kugira ikibuno kinini biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyaka abantu bafite, imiryango bavukamo ngo kuko bishobora kuba uruhererekane cyangwa agace batuyemo.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Sosiyete yitwa Elsevier yo mu Buholandi mu 2008, bwagaragaje ko abakobwa bafite ikibuno kinini bagira ubwenge bwinshi kuruta abafite gito.

Ibi bikaba biterwa n’uko ibinure biba ku kibuno bibamo ibyitwa ‘Omega-3’ bisanzwe biboneka mu birirwa birimo ifi, byagaragaye ko bifasha mu gukura k’ubwonko.

Abakobwa bafite ikibuno kinini, baba bafite amahirwe yo kutarwara indwara z’umutima n’umwijima nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na cell metabolism bubivuga.

Ibi biterwa ahanini n’uko ibinure biguma ku kibuno gusa, ntibikomeze kuzenguruka mu mubiri. Ubu bushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ibinure byo ku kibuno atari bibi ku buzima bw’umuntu.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikibuno kibamo ibinure birimo ingano ya Cholesterol ihagije ku rugero rwiza, ituma imitsi y’amaraso izibuka, bikarinda indwara z’umutima.

Abahanga mu bya siyansi muri Kaminuza ya Harvard, bo bagaragaje ko ubwoko bw’ibinure biba ku kibuno bigabanya ingaruka zo kurwara diabète yo mu bwoko bwa 2, kubera ko ibyo binure biba munsi y’uruhu byongera imikorere myiza y’umusemburo wa insuline wifashishwa mu kugena isukari umubiri ukeneye.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bilkent muri Turikiya begereye abagabo bagera kuri 300 hagamije kumenya imiterere y’abagore bakunda n’impamvu maze abenshi muri bo bagaragaza ko ikijyanye n’ikibuno kinini kiri mu biza ku isonga kugira ngo bumve bashamadukiye umugore runaka.

Impamvu zitandukanye bivugwa ko ari zo zitera abagabo benshi gukunda abagore bafite ikibuno kinini, harimo iyo kuba bigaragaza aba bagore neza, kuba abagabo bakunda kubakoraho cyane nko mu gihe cyo guhoberana ndetse hari n’abagabo bavuga ko biborohereza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abagore bafite ibibuno binini bagira amahirwe menshi yo kutarwara zimwe mu ndwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .