Ubutumwa bwatangiraga bugira buti "Hotel Mont Huye bazamure urwego rwo kwita ku bashyitsi," akabukomeza avuga ko yahafashe icumbi ariko akaba atahawe serivisi nziza, mu buryo atashatse kurangara, agasaba inzego zishinzwe imitangire ya serivisi mu Karere ka Huye gukurikirana.
HOTEL MONT HUYE BAZAMURE URWEGO RWO KWITA KU BASHYITSI
Nkunda kuhafata icumbi, ariko kabiri kikurinya, ntabwo byari sawa cyane. Ku mpamvu y’uko manager Jean Baptiste Semuhungu atabyitayeho muvugishije, mbizanye hano, ariko ndavuga nziga ku bwabo. Abashinzwe #CustomerService… pic.twitter.com/ToUDegZEJB
— Ignatius R. Kabagambe (@KabagambeI) September 27, 2024
Uwo ’Manager’ wavugwaga, Semuhungu Jean Baptiste, yasubije kuri ubwo butumwa, mu rurimi rw’Icyongereza agira ati "Uratekereza ko kuba uvuga rikumvikana kuri uru rubuga biguha uburenganzira bwo gusiga icyasha amazina y’abandi? Uraciriritse ndetse washakaga ibintu by’ubuntu kuko wabwiye umukozi wacu ko wasiga icyasha izina ryacu?". Ubutumwa nyuma bwasibwe.
Kabagambe usanzwe ari n’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko yari asanzwe ari umukiriya wa Hotel Mont Huye kandi ko atigeze na rimwe yifuza kuba yabanduriza izina mu bucuruzi bwabo.
Yavuze ko intandaro ya byose yabaye ubwo yajyaga kuharara muri iki cyumweru dusoje, yajya kuryama igitanda kikaroboka isaso.
Ati ’’Nagiye kuryama nka saa saba z’ijoro, kuko muri iyi minsi nari mfite akazi kenshi i Huye ko gutegura ‘graduation’, ibituma ntinda kuri mudasobwa cyane nkora. Ubwo naryamaga rero igitanda cyahise kiroboka. Ndebye guhamagara mbona bwije ndabireka. Ngiye ku kandi gatanda kari muri icyo cyumba nsanga ntigashashe, ariko ndihangana mparyama uko hari.’’
Ku munsi wa kabiri na bwo ngo Kabagambe yaryamye mu kindi cyumba na cyo asanga igitanda kirimo cyafungutse amavisi, ibyatumye akiryamaho kigasakuza cyane bimubuza gusinzira.
Yakomeje avuga ko bukeye yagaragarije abakozi ba hoteli iki kibazo, anabamenyesha ko bakwiye kwica icyiru aho kuzishyura amajoro abiri akishyura rimwe.
Ku ijoro rya gatatu ho yavuze ko yaraye mu kindi cyumba anaryama neza, ariko bukeye agiye kwishyura ngo atahe, bamubwira ko agomba kwishyura amafaranga asabwa yose.
Kabagambe yahise asaba nimero y’umuyobozi wa Hoteli witwa Semuhungu Jean Baptiste, maze ngo bagirana ikiganiro kitanejeje umukiriya.
Kabagambe ngo utarashakaga cyane ko yishyura amafaranga make ahubwo wari ukeneye ko ahabwa agaciro akumvwa ku byo yari yagaragaje nk’ibibazo, akanasabwa imbabazi, ngo yatahanye umugambi wo kubishyira ahabona kugira ngo ba nyiri hoteli bikosore kandi binigishe n’abandi.
Ati ’”Jyewe icyo nashakaga kwari ugupima agaciro baha ubusabe bw’umukiriya n’uko bamutega amatwi, nashakaga kureba niba bumva uburemere bwa serivisi mbi bampaye inshuro ebyiri zikurikiranye.’’
Yakomeje agira ati "Narababwiye nti kuko muba mushaka amafaranga yose, nimuhomba ay’ijoro rimwe, biratuma ubutaha muzajya mubyitaho namwe mutange serivisi yuzuye’’.
Kabagambe yavuze ko ayo makosa yari yanabaye mu cyumweru cyari cyabanjirije icyo ariko akabyihanganira kuko ngo ‘nta muntu udakosa’, ariko nyuma yo kutamwumva, ni bwo yafataga umwanzuro wo kujya kubagayira ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Kabagambe yakomeje avuga ko icyo yari agambiriye yandika kuri X cyagezweho kuko abagize umuryango wa Hotel bose uko ari bane baje kuvugana kuri telefone bakamusaba imbabazi kandi bakemera ko bagiye gukosora amakosa yose yaba agaragara muri Hotel hagamijwe kugira ngo serivisi irusheho kuba nziza.
IGIHE yanavuganye n’Umuyobozi wa Hotel Mont Huye, Semuhungu Jean Baptiste, ngo agire icyo asobanura ku kuba yarasubizanyije agasuzuro umukiriya wamugezagaho ikibazo, maze arasubiza ati’’Jye buriya nta makuru mbifiteho erega, uriya muntu yanze ko tuvugana, nta makuru mbifiteho.’’
Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki kibazo kuri X, bagaye ubuyobozi bw’iyi Hotel uburyo butitaye ku kibazo umukiliya yagaragaje, bakerekana ko bishimangira ko koko hari imitangire ya serivisi itanoze.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hamaze gutambuka ikiganiro cya Space kuri X cyahuje abantu batandukanye banenga zimwe muri hotel zitanga serivisi itanoze, kandi abagerageje guhwitura abazikoramo bigafatwa mu buryo bubi aho kumva ko ari amahirwe bahawe yo kwinenga no kwikosora.
— Rameck Gisanintwari (@RGisanintwari) September 28, 2024
Ese nkuyu Manager wiyi Hotel ni nde wamuhaye akazi koko uyu akwiriye kwirukanwa!! 🤔 pic.twitter.com/909hR2yfQh
— BAKAME 🇷🇼 (@Incakura__) September 28, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!