Umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Ulrika Elvgren yavuze ko kuva ukwezi k’Ukuboza kwatangira, umujyi wa Stockholm, uduce nka Karlstad, Tarfala Valley, Öland nta zuba ryahavuye mu minsi isaga icumi ishize.
Ubusanzwe, Ukuboza kwajyaga kuza ikirere cya Suède gitangiye gucya nyuma y’ibihe by’imvura n’ibihu byo mu Ugushyingo. Icyakora, uyu mwaka ntabwo ariko byagenze, ikirere cyakomeje kuba kibi cyane.
Ikinyamakuru cyo muri Suède, Aftonbladet cyatangaje ko izuba riheruka mu mujyi wa Stockholm tariki 28 Ugushyingo mu gihe muri Karlstad rihaheruka tariki 27 Ugushyingo. Ibi bice biri mu majyepfo.
Mu majyaruguru ho birasanzwe ko hashira igihe nta zuba rihava muri ibi bihe ndetse hegereje ibihe by’umwaka aho ijoro rishobora kumara amasaha 24. Nko mu mujyi wa Kiruna, akenshi nta zuba rihava mu kwezi k’Ukuboza kugeza tariki 10 Mutarama undi mwaka.
Ntabwo byari bisanzwe ko ibice byo mu majyepfo ya Suède, bimara ukwezi k’Ukuboza nta zuba. Byaherukaga muri Stockholm mu mwaka wa 1934.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!