Uyu munsi watangiriye mu Bufaransa, nyuma y’uko Umwami Charles IX ategetse ko bahindura kalindari [Gregorian calendar] mu mwaka wa 1582.
Icyo gihe umwaka watangiraga hagati ya tariki ya 25 Werurwe n’iya mbere Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.
Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya ‘Le Poisson d’Avril’ bishatse kuvuga “Ifi yo muri Mata”. Iri zina ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika, aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara noneho kuri uyu munsi abantu bahanaga impano z’ibyo kurya byiganjemo amafi.
Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza, abenshi bahanaga amafi y’ibishushanyo, ibizwi nka ‘faux poissons’. Mu Bwongereza na ho uyu munsi urizihizwa, aho uzwi ku izina rya ‘April Fool’s Day’ cyangwa se ‘April Fools Day’.
Muri Écosse na ho hizihizwa uyu munsi ariko hakaba umwihariko w’uko bageza no ku itariki ya 2 Mata bakibeshyanya. Uyu kandi ni umwe mu minsi ikunzwe cyane muri iki gihugu.
Iyi minsi yombi yahawe amazina yihariye, dore ko uri mu yo bizihiza cyane, tariki ya 1 Mata bawise ‘Hunting the gowk (cuckoo)’, mu gihe tariki ya 2 Mata yahawe izina rya ‘Behind’, aho abantu bagaruka ku byaraye bibaye ku itariki ya mbere.
Muri Espagne uyu munsi uba igihe gitandukanye n’ahandi kuko ho wizihizwa tariki ya 28 Ukuboza, ukaba warahawe izina rya ‘Holy Innocents Day’, hagamijwe kunamira abana bishwe ku itegeko ry’Umwami Herod.
Hari abasanisha uyu munsi n’imyemerere, kuko hari abavuga ko tariki ya 1 Mata ari wo munsi Nowa wari mu nkuge n’umuryango we yohereje inuma ngo ijye kumurebera ko ubutaka bwumutse nyuma y’umwuzure Imana yari yarimbuje Isi, bikavugwa ko atayohereje ahubwo icyo gihe yari yamucitse.
Kuri uyu munsi, abantu baba bagomba kwishima hagati yabo nk’impamvu nyamukuru yatumye ushyirwaho, inshuti runaka zikabeshyanya ku bidashobora kuzitranya hagati yazo.
Muri ibyo bihugu ariko bamenyereye iby’uyu munsi ku buryo badahahamurwa n’ibinyoma bikakaye, aho amwe mu maradiyo, televiziyo n’imbuga za internet bidatinya gusohora ikinyoma kabone n’iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.
Abantu biyiziho kugira amarangamutima menshi bafunga telefone zabo, hagatangwa n’inama ko abantu barwaye umutima batashyirwa muri uyu mukino w’itariki yo kubeshya.
Kubera akamenyero k’uyu munsi, hari n’ubwo umuntu avuga ukuri ariko ntiyizerwe n’abantu benshi. Ino iwacu rero nubwo uyu munsi atari umuco, mwitonde ntihagire ubabeshya ngo mute n’urwo mwari mwambaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!