00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanze aha nta muteto nshuti- Polisi y’u Rwanda isubiza uwayisabye kumujyana i Iwawa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 May 2025 saa 12:12
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yibukije uwayisabye kumujyana mu kigo ngororamuco kiri ku kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, ko hanze nta muteto uhaba, akwiriye gushikama agashaka uko yiga imyuga ku buryo mu gihe kiri imbere yavamo utanga akazi.

Uwiyise Kwiga Byanze yandikiye Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X, ati “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwigira imyuga.”

Polisi yamusubije ko hari ubwo yajya Iwawa na byo ntibigire icyo bimufasha, imusaba kujya mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), aho yakura ubumenyi bumufasha kwihangira umurimo.

Iti “Muraho Kwiga Byanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, n’aho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET, ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya. Murakoze.”

Kwiga Byanze yagaragaje ko yanyuzwe n’igisubizo cya Polisi y’u Rwanda, avuga ko agiye gushaka amafaranga kugira ngo mu mwaka utaha azatangire kwikorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .