Hamuritswe urinoir ya mbere igenewe abagore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Ku Isi hose, urinoir cyangwa se ubwiherero bihagarikamo cyari ikintu kigenewe abagabo gusa ariko hehe no kongera kubona ako kato ku bagore.

Umufaransakazi, Gina Perier w’imyaka 25 yakoze urinoir igenewe abagore kandi igendanwa ku buryo abagore batazongera kwikinga ahantu cyangwa gutonda imirongo bategereje kwihagarika ku misarani ahantu hahurira abantu benshi.

Mu imurika ry’ibihangano bishya Concours Lépine riherutse kubera i Paris mu Bufaransa, nibwo Perier yamuritse bwa mbere urinoir yagenewe abagore yise Lapee.

Yavuze ko icyamuteye gukora ubwo bwiherero bwagenewe abagore ari uko ku Isi hose iyo bigeze kuri urinoirs z’abagore ntaho wazibona kandi ari ikintu gikenerwa cyane.

Ati “Urinoir nicyo kintu cyonyine ku Isi cyahariwe abagabo, nta ho wakibona kigenewe abagore.”

Yakomeje avuga ko yifuje gukora igikoresho cyajya gifasha umugore kwihagarika atuje kandi atekanye nkuko abagabo babikora, aho gutonda imirongo bahagaze imbere y’imisarane ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu nsengero, mu birori n’ahandi.

Ati “Lapee ni igikoresho gifite imyanya itatu yo kwicaraho, gihujwe n’ikusanyirizo ry’inkari rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 1100."

Perier avuga ko Lapee ari igikoresho cyizewe kandi gihendutse kizafasha abafite ubucuruzi n’ibindi bibinjiriza kugenda neza nkuko Huffington Post yabitangaje.

Ati “Buri wese azabyungukiramo. Nk’abakora ibitaramo bazajya bacuruza ibinyobwa byinshi kubera ko abagore ntibazongera kwifata bityo banywe bazitizigamye.”

Nubwo Lapee igiye ifite ahantu hatatu, hagabanyijwemo utwumba dutatu ku buryo buri mugore azajya yiherera nta we umureba.

Lapee ntabwo ikenera amazi kandi uburyo ikozwemo ntabwo bwangiza ibidukikije.

Nibwo bwa mbere hakozwe urinoir yagenewe abagore
Lapee ifite ubushobozi bwo kwakira abagore batatu icya rimwe
Gina Perier, Umufaransakazi wakoze Lapee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza