00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe ‘molecule’ ishobora gushwanyuza ibibyimba bya kanseri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 May 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford bakoze ‘molecule’ ifite ubushobozi bwo gushwanyaguza ibibyimba bya kanseri aho ishobora guterwa binyutse mu mitsi ikagera ku kibyimba kimwe cyangwa byinshi mu mubiri, bikagerwaho hadakenewe ubuvuzi bwa ‘Chemotherapy’ bwari busanzwe bumenyerewe.

Molecule ni uruhurirane rw’utunyangigo duto tuzwi nka ‘atomes,’ aho mu gihe cy’ubushakashatsi hifashishijwe imbeba maze zigaterwa doze eshatu zigizwe n’iyi molecule yahawe izina rya ‘PIP-CpG’ yakozwe n’abashakashatsi, hagamijwe kureba ibisubizo bituruka mu gikorwa cyabo.

Uyu muti ukoranye ubudahangarwa ku buryo mu mbeba mu zakoreweho ubushakashatsi, esheshatu muri zo zawutewe hagamijwe kuvura kanseri y’ibere, maze eshatu muri zo zibasha gukira mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ku rundi ruhande hari imbeba 10 zafashwe ziterwa doze imwe ya molecule yakozwe n’abashakashatsi maze ibisubizo bigaragaza ko imbeba eshanu muri zo zabashije gukira kanseri n’ubundi mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Jennifer Cochran uri mu bakoze ubushakashatsi avuga ko batunguwe n’ibyo bagezeho.

Ati “Twabashije kuvura inyamaswa zimwe binyuze mu kuzitera umuti muke, byari agatangaza cyane kuko nyuma twasuzumye tugasanga ibibyimba byagiye. Twageze ku gisubizo gihwanyije ubushobozi n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa kandi twe twifashishije ubwo gutera umuti mu mutsi.”

Byitezwe ko inyandiko yuzuye y’ibyavuye mu bushakashatsi, izasohoka ku rubuga rwa ‘Cell Chemical Biology’.

Abakoze ubu bushakashatsi bakomoye igitekerezo ku bundi bushakashatsi bwari bwaranditswe na Levy Ronald uri no mu bakoze ubu bushya, aho icyo gihe bageragezaga uburyo bwo gutera umuti ku kibyimba cya kanseri ariko bigakorwa mu buryo butaziguye mu gihe kuri iyi nshuro ho umuti ushobora guterwa mu mutsi ukerekera ku kibyimba ugomba kuvana mu mubiri.

Uretse ubushobozi bwo kwirukana ikibyimba cya kanseri, iyi molecule yakozwe inafite ubushobozi bwo gukumira ibi bibyimba mu mubiri no gutuma bidakura nk’uko byagaragaye ku mbeba zakoreweho igerageza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .