Kaminuza ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse guhabwa inkunga ya $910,000, yo gukora ubushakashatsi ku buryo drones zakwifashishwa mu kuragira amatungo, by’umwihariko inka.
Abashakashatsi biteganyijwe ko baziga ku ikoranabuhanga ryashyirwa muri Drones ku buryo ryifashishwa mu kugenzura inka mu nzuri, hatitabajwe abakozi basanzwe.
Ikoranabuhanga riramuka ribonetse, rizahera ku bimasa nkuko Ikinyamakuru Agriculture Dive cyabitangaje.
Ibi kandi bizafasha abashakashatsi kumenya uburyo amatungo yitwara iyo abonye cyangwa ari kugenzurwa na Drones.
Izo drones biteganyijwe ko zizaba zifite camera zikoresha ikoranabuhanga rya 3D, rituma abagenzura izo drones bamenya neza aho inka ziherereye n’ikibazo cyose zahura nacyo.
Ni ikoranabuhanga kandi rizajya rifasha aborozi kubona amakuru ya buri kanya y’amatungo yabo, harimo no kuba bamenya ibilo itungo rimaze kugira n’ibindi.
Bizafasha kandi gukurikirana neza ubuzima bw’amatungo umunota ku wundi, hadakoreshejwe abakozi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!