00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka emojis nshya zirimo iy’umugabo utwite

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Hari gutegurwa emojis nshya zigamije guteza imbere uburenganzira bwa buri wese zirimo n’iz’umugabo utwite mu rwego rwo kubaha uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje ibitsina.

Emojis ni utumenyetso dukoreshwa mu kugaragaza ibyiyumviro by’abohorerezanya ubutumwa bakoresheje telefoni igendanwa na mudasobwa mu rwego rwo kuborohereza no kwerekana icyo bashatse gusobanura batavunitse.

Kuwa Gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Emoji, Emojipedia, urubuga ruzwiho kubungabunga no kumenyekanisha emojis, rwasohoye amashusho ya emojis nshya zizasohoka mu minsi ya vuba. Zashyizwe hanze n’umuryango Unicode Consortium ugenzura ireme rya emojis, akaba ari nawo uzishyira hanze.

Ni emojis byitezwe ko zizashyirwa hanze muri Nzeri uyu mwaka ariko zigatangira gukoreshwa muri porogaramu za telefone na mudasobwa umwaka utaha.

Muri izo emojis nshya harimo izindi zigaragaza Igikomangoma (Prince and Princess), indamukanyo (handshake) ndetse n’umugabo utwite mu rwego rwo kugaragaza ko umugabo ashobora gutwita mu bantu bihinduje igitsina n’ibinyabibiri.

Mu myaka mike ishize, hongewemo emojis y’umugore ufite ubwanwa n’ibendera ry’ababana bahuje ibitsina.

Mu zindi emojis zishobora kujya ku rutonde rw’izikoreshwa ku Isi zirimo ifite isura yashonze, ifite isura iri gusuhuza, isura iri kurira, emoji igaragaza bateri yashizemo umuriro n’izindi.

Nubwo Emojipedia ariyo itanga ibisobanuro n’imiterere bya emojis, akenshi porogaramu runaka zikoreshwamo nizo zishyiraho uburyo bwihariye bwa emojis zizigaragaraho. Ni ukuvuga ko telefone zikoresha iOS n’izikoresha Android ushobora gusangaho emojis zitandukanye ariko zivuga ikintu kimwe.

‘Emoji’, zakoreshejwe bwa mbere mu Buyapani ari n’aho iri zina ryakomotse, nyuma yo guhangwa na Shigetaka Kurita mu 1999.

Ijambo emoji rikomoka mu Kiyapani ubundi risobanuye kwandika inyuguti wifashishije ifoto (e: ifoto,mo:kwandika, ji:inyuguti).

Umugabo utwite ni indi emoji ishobora kujya hanze vuba
Muri emojis ziri gutegurwa harimo ifite isura isuhuza (itera isaluti) n'isura yashonze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .