00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe impamvu abagore bakunda gusakuza mu buriri kurusha abagabo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Lancashire yo mu Bwongereza bwagaragaje impamvu abagore bakunda gusakuza no kuniha mu buriri ugereranyije n’abagabo mu gihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Bamwe bajyaga bibeshya ko abagore babikora kuko bishimiye icyo gikorwa kidasanzwe, nyamara abashakashatsi bagaragaje ibitandukanye n’ibyo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 71 batandukanye, bafite hagati y’imyaka 18 na 48 aho babazwaga ibyerekeranye n’imyitwarire yabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bakoresha kugira ngo babashe kugera ku byishimo bisendereye haba ku ruhande rwabo cyangwa urw’abo bakorana icyo gikorwa.

Mu babajijwe, imibare yagaragaje ko 87% bakoresha uburyo bwo gutaka cyangwa kuniha bagamije gufasha umugabo bari kumwe kunyurwa no kwishima mu gihe abandi 66% bo basubije ko babikora bagamije kwihutisha igikorwa cyo kurangiza ku ruhande rw’umugabo kandi ko bibagabanyiriza uburibwe n’umunaniro.

Ronald Levant, Umushakashatsi n’Umwanditsi ku myitwarire y’igitsinagabo, yavuze ko abagabo benshi bakunze kuba bacecetse mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Yasobanuye ko ari imigirire yabo kuva mu myaka ya kera yo kuba bigiramo ikintu cyo kutagaragaza amarangamutima yabo cyane nk’abagore.

Yatanze urugero yibutsa ukuntu abantu b’igitsinagabo n’iyo ari abana batozwa ko umugabo atagomba kurira kabone n’ubwo yaba ababaye, agaragaza ko ari imigirire bashobora gukurana ku buryo no mu gihe cyo gutera akabariro bitababangukira kugaragaza amarangamutima yabo nk’abagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .