Hagaragajwe impamvu abagabo benshi bahitanwa na Coronavirus kurusha abagore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Kanama 2020 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe muri Yale University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko imibiri y’abagore ifite amahirwe menshi yo kwiyubakamo abasirikare bahangana na Coronavirus kurusha abagabo.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature, buvuga ko abagabo bagize 60 % by’abantu bamaze kwandura Coronavirus ku isi.

Ibyo byateye abashakashatsi gushaka impamvu, baza gusanga uburyo imibiri y’abagore n’abagabo yiyubakamo abasirikare bo kurwanya coronavirus bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi bavuriwe coronavirus ku bitaro bya Yale University, basanga umubiri w’umugore wiyubakamo abasirikare benshi cyane cyane utunyangingo tw’abasirikare b’umubiri tuzwi nka T lymphocytes, dufasha mu kumenya virusi yinjiye mu mubiri no kuyirwanya. Ibyo ni nako abashakashatsi babisanze no mu bagore bakuze.

Mu bagabo ho, basanze utwo tunyangingo tuba ari duke ugereranyije n’abagore. Iyo bigeze mu basaza ho utwo tunyangingo tuba duke cyane.

Mu mubiri w’abagabo barwaye coronavirus, abashakashatsi basanzemo ubundi buryo bw’ubwirinzi bw’umubiri buzwi nka cytokines, butwika virus idasanzwe yaje mu mubiri. Ikibazo cy’ubu buryo nuko abashakashasti basanze hari ubwo umubiri urekura uwo musemburo mwinshi ukaba wateza ibindi bibazo birimo n’urupfu.

Kuva icyorezo cya coronavirus cyakwaduka, ibihugu byinshi byagiye bigaragaza ko abagabo ari bamwe mu bahitanwa cyane nayo.

Inzobere mu buvuzi, Dr Sara Kayat yabwiye Aljazeera ko mu byongera umubare w’abagabo bahitanwa na coronavirus , ari uko aribo bakunze kugaragara mu myitwarire ishobora guhsyira ubuzima bwabo mu kaga.

Hari izindi nzobere zasabye ko hakorwa ubundi bushakashatsi bwmbitse bugakoreswamo abantu benshi kuko ubwa Yale University bwakorewe ku bantu 98, kandi hakarebwa ku bindi bintu byinshi aho kurebera ku gitsina gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .