00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe imijyi itekanye kurusha indi ku Isi mu 2021

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Akenshi iyo abantu bategura ingendo zaba iz’ubucuruzi cyangwa iz’ubukerarugendo, bibanda mbere na mbere mu guhitamo ahantu hizewe kandi hatekanye ku buryo hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwihariko mu bihe nk’ibi ni uko haniyongereyeho icyorezo cya Coronavirus nk’indi mpamvu yo kubanza kurebwaho mu gihe cy’amahitamo y’abakora ingendo zinyuranye.

Ikigo cy’ubushakashatsi (Economist Intelligence Unit) gisanzwe kimenyerewe mu gukora urutonde rw’imijyi itekanye kurusha indi ku isi, cyakoze urutonde rw’ahantu hagera kuri 60 abantu bashobora gutemberera.

Mu ikorwa ryarwo hashingiwe ku mutekano ushingiye ku ikoranabuhanga, umutekano w’ubuzima bw’abantu, ibikorwaremezo, umutekano w’umuntu ku giti cye ndetse uyu mwaka bakaba banongeyemo icyiciro cy’umutekano ushingiye ku bidukikije hirindwa ibiza bishobora guterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Uru rutonde uko imyaka itashye, rukunze kugaragaraho imijyi yo muri Asia nka Tokyo, Singapore na Osaka isimburana ku myanya y’imbere, icyakora kuri iyi nshuro, Umujyi wa Copenhagen wo mu Burayi ku nshuro ya mbere ni wo wahigitse indi uza ku isonga nk’utekanye kurusha indi yose ku isi n’amanota 82.4%.

Uyu murwa mukuru wa Denmark wageze ku mwanya wa mbere uvuye ku wa munani wari uriho ku rutonde rwa 2019 ahanini bitewe na kiriya cyiciro gishya cyongewemo gishingiye ku mutekano w’ibidukikije no kubungabunga ikirere hirindwa ibiza aho iki cyiciro hamwe n’icyu’umutekano w’umuntu ku giti cye, byagize amanota menshi muri Copenhagen kandi hakaba ari ahantu hamaze imyaka 10 haboneka impuzandengo nto y’ibyaha kurusha ahandi.

Umujyi wa Toronto muri Canada ni wo waje ku mwanya wa kabiri n’amanota 82.2 mu gihe Singapore yo iri ku mwanya wa gatatu na 80.7 naho umurwa mukuru wa Australie, Sydney uza ku mwanya wa kane n’amanota 80.1 ubikesha kuba wahize indi mu bijyanye n’umutekano ushingiye ku ikoranabuhanga.

Tokyo yari yabaye iya mbere mu 2019, kuri iyi nshuro yaje ku mwanya wa gatanu n’amajwi 80% mu gihe Amsterdam yo mu Buholandi yakurikiyeho ku mwanya wa gatandatu, igakurikirwa na Wellington yo muri Nouvelle Zélande ku mwanya wa karindwi mu gihe ku mwanya wa munani hahuriye Hong Kong na Melbourne n’amajwi 78.6, imyanya 10 ya mbere igasozwa na Stockholm yo muri Suède n’amajwi 78%.

Mu yindi mijyi yabonetse kuri uru rutonde, harimo New York yaje ku mwanya wa 11 ari na wo mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika waje hafi aho wahuriye kuri uwo mwanya na Barcelone yo muri Espagne n’amajwi 77.8 mu gihe undi mujyi wo muri Amerika uri hafi aho ari Washington DC washyizwe ku mwanya wa 14 naho umurwa mukuru w’u Bwongereza, Londres ukaza ku mwanya wa 15 wahuriyeho na San Francisco.

Mu myanya itanu isoza uru rutonde, hagaragaraho imijyi ibiri yo muri Afurika aho Lagos yo muri Nigeria yashyizwe ku mwanya wa 56 n’amanota 45% na Cairo yo mu Misiri ku mwanya wa 57 n’amanota 43.7 % mu gihe ku mwanya wa nyuma ari wo wa 60 kuri uru rutonde hagaragaraho Yangon yo muri Myanmar n’amanota 39.5%.

Umujyi wa Copenhagen, Umurwa Mukuru wa Danemark, watoranyijwe nk'uhiga indi mu mutekano ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .