00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibibi byo gusinzira umwanya munini

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 April 2022 saa 12:38
Yasuwe :

Ubusanzwe, gusinzira umwanya munini bifatwa nk’ibifite inyungu nyinshi zirimo kubyukana imbaraga n’imbaduko, kugubwa neza mu marangamutima, kwiyumva neza mu mubiri n’ibindi ariko ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Massachusetts, bwahishuye ibitandukanye n’ibi byiza byose byari bisanzwe bimenyerewe.

Ubu bushakashatsi bushya bwakorewe muri Chennai mu Buhinde, bwibanze ku bakozi binjiza amafaranga make, maze hongerwa igihe aba bantu bajyaga bamara basinziriye hagamijwe kureba inyungu bishobora gutanga.

Kongera amasaha yo gusinzira kuri aba bakoreweho ubushakashatsi ngo ntacyo byongereye ku musaruro batangaga mu kazi ndetse n’iyo babazwaga basubizaga ko nta mpinduka bumva mu mubiri wabo mu byo kwiyumva neza kandi no mu buryo bwa siyansi ngo ntacyo byahinduye ku kijyane n’imitemberere hamwe n’umuvuduko w’amaraso.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko nta mpinduka nzima yagaragaye ku babukoreweho uretse kuba ngo amasaha bakoraga akazi kabo yaragabanutse bitewe n’uko bari barongerewe iminota 30 ku gihe bajyaga bamara basinziriye buri joro.

Frank Schilbach uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yagize ati “Mu buryo butangaje, uku kongera igihe cyo gusinzira nta ngaruka nziza twabibonyemo mu bipimo byose twagendeyeho.”

Nubwo aba bashakashatsi babonye ko kuryama amasaha menshi mu gihe cy’ijoro atari byo bitanga umusaruro, bagaragaza ko gufata umwanya muto wo gusinzira hagati mu munsi byo bishobora kugira inyungu nyinshi kurusha kongera uwo mwanya ku wo wari usanzwe umara usinziriye icyarimwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 452 aho bamwe bashishikarizwaga kongera igihe cyabo cyo gusinzira, abandi bagahabwa ingurane y‘iminota bari bwongere ku gihe bajyaga babyukiraho hakanabamo abasabwa gufata ya minota 30 bakayimara basinziriye hagati mu munsi igihe bari mu kazi.

Schlibach avuga ko kumara umwanya munini usinziriye nta wundi mumaro wabyo ko “ahubwo iyo umaze igihe kinini mu buriri, ubura umwanya uhagije wo gukora ibindi bintu mu buzima bwawe.”

Aha avuga ko nibura abasinzira umwanya muto hagati ku manywa igihe bari mu kazi, bibongerera ubushobozi bwo kwibuka, bikongera umusaruro ndetse n’uburyo bwo kumererwa neza mu buzima.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko byaba byiza umwanya wo kuruhuka abakozi basanzwe bafata bagiye bawubonamo n’iyo minota 30 yo gusinzira kubera ko bitanga umusaruro wisumbuye uwo baba basanzwe batanga kandi bakanabiboneramo izindi nyungu z’ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .