Hafunguwe hoteli ya mbere ku Isi yubatswe munsi y’amazi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Hoteli ya mbere ku Isi yubatse munsi y’amazi yafunguwe muri Maldives, igihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya.

Ni ahantu haryoheye gusohokera ku bakunda gutembera! Ni ibihe bigereranywa no kwisanisha n’imibereho y’ibinyabuzima biri mu mazi.

Umushinga wo kubaka iyi hoteli y’amagorofa abiri, watanzweho miliyoni $15. Yubatse muri metero 4.99872, munsi y’Inyanja y’u Buhinde.

Iyi nyubako yiswe ‘Muraka’ iri ku Kirwa cya Rangali. Ifite icyumba cyo kuraramo, aho kuba, ubwogero, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ahateguriwe abantu bashaka kuganira bitegeye ubwiza bw’inyanja. Ishobora kwakira abantu icyenda.

Ibice biyigize byateranyirijwe ku butaka bwa Singapore, bijyanwa muri Maldives mu bwato bwihariye. Yashyizwe mu mazi, ishyigikizwa ibyuma bikomeye bituma itanyeganyega mu gihe cy’umuraba.

Mu 2005 ni bwo umunyabugeni Ahmed Saleem yagize igitekerezo cyo kubaka restaurant munsi y’amazi yise Ithaa, iri ku Kirwa cya Conrad Maldives Rangali. Aha ni ho hanatangirijwe inyubako ya mbere iri hejuru y’amazi.

Kurara muri iyi nyubako mu ijoro rimwe ni $50 000, akabakaba miliyoni 43 Frw. Ushobora no kuyicumbikamo mu majoro ane wishyuye $200 000, ugahabwa iteka amafunguro yose n’uburenganzira bwo gukoresha ubwato bwihariye bwo gutemberamo.

Abasura iyi hoteli bagira ibihe byiza munsi y'inyanja
Aha ni aho umuntu akarabira, imbere muri hoteli
Aho abari muri hoteli bashobora kotera akazuba ku gice gitunguka hejuru
Ishusho igaragaza ikirwa cya Rangali muri Maldives aho iyi hoteli iherereye
Iyi hoteli yubatse mu birahure ku buryo uba urebana n'ibinyabuzima byo mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza