00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse inyenyeri nini igenda isatira isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavumbuye inyenyeri nini kuruta izisanzwe zizwi zose aho bavuga ko ikubye inshuro 1000 indi nini iyo ari yose mu zimaze kuvumburwa kandi ngo ikaba imaze imyaka ibarirwa muri za miliyoni igendagenda mu isanzure.

CNN ivuga ko nyuma yo kuvumburwa, iyi nyenyeri yahawe izina rya Bernaldinelli-Bernstein hashingiwe ko yavumbuwe n’umunyeshuri usoje amasomo mu ishami ry’ubugenge n’ubumenyi bw’ikirere rya Kaminuza ya Pennsylvania, Pedro Bernardelli afatanyije n’umwarimu we Garry Bernstein.

Itsinda ryabo ritangaza ko iyi nyenyeri yavumbuwe mu kwezi gushize ihora itembera hagati y’ibirometero 100 na 200 mu isanzure uturutse ku isi.

Iyi nyenyeri idasanzwe ngo ikomeje kugenda yegera izuba ku buryo mu 2031 izaba iri hafi yaryo cyane nubwo bizaba bisaba ibikoresho kabuhariwe kugira ngo umuntu abashe kuyireba.

Bernaldinelli-Bernstein inazwi ku izina rya C/2014 UN 271 imaze imyaka ibarirwa muri za miliyoni igenda isatira izuba bikaba binitezwe ko abahanga bazakomeza kugenda bayikoraho ubushakashatsi bakayivumburaho byinshi mu myaka iri imbere.

Bernaldinelli-Bernstein yavumbuwe mu mashusho yafashwe mu gihe cy’imyaka itandatu na Camera y’Abanyamerika yashyinzwe muri Chile.

Iyi Camera ngo ifasha mu ikurikiranwa ry’izindi nyenyeri zigera kuri miliyoni 300 ziri mu isanzure.

Inyenyeri ya Bernaldinelli-Bernstein iri kugenda isatira isi, mu myaka icumi iri imbere ikazaba iri hafi yayo cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .