Iyo ni njangwe yitwa Flossie y’uwitwa Vicki Green w’imyaka 27, utuye mu Majyepfo y’umurwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres.
Vicki yavuze ko kuramba kw’iyo njangwe kwaturutse ku buryo ayifata neza, kugira ngo ubuzima bwayo budahungabana.
Muri Guinness des records batangaje ko kuba iyo njangwe yujuje imyaka 26 ari ukuramba gukomeye, ku buryo nko ku muntu wabinganya nko kuramba imyaka 120.
Iyi njangwe yujuje imyaka 26 nyuma yo kunyura mu maboko y’abantu batandukanye, nk’uko 7sur7 yabitangaje.
Nubwo Flossie yujuje imyaka 26 n’iminsi magana, ntabwo ariyo ya mbere iciye agahigo ku kubaho igihe kinini mu mateka. Hari indi njangwe yavukiye muri Texas mu 1967, ipfa nyuma y’imyaka 38 n’iminsi itatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!