Gukora inkende zifite utunyangingo tw’abantu ntibiri kuvugwaho rumwe n’abashakashatsi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 Mata 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa batangaje ko bashyize utunyangingo tw’umuntu mu rusoro rw’inkende zitwa macaque zigira umurizo muremure, byateje impaka mu bahanga mu bya siyansi hibazwa impamvu yabyo ndetse niba bizakunda.

Ibi ariko si ubwa mbere bibaye kuko mu 2017, abashakashatsi bashyize utunyangingo tw’umuntu mu rusoro rw’ingurube, birabahira ingurube ivuka ifite bimwe mu bice by’umubiri bimeze nk’iby’umuntu, ibizwi nka ‘chimères’.

Uwayoboye ubu bushakashatsi bwo gukora inkende zifitemo utunyangingo tw’abantu, Prof Juan Carlos Izpisua Belmonte, wanagize uruhare mu gukora utw’ingurube, yavuze ko impamvu yabyo ari ukugira ngo barusheho kumenya imiterere ya muntu ndetse biborohereze mu bushakashatsi.

Yavuze ko biramutse bigenze uko babyifuza, inkende zikagira utunyangingo tumeze nk’utw’abantu, byagabanya ikibazo cy’ababura ingingo (umutima, impyiko, ibihaha, umwijima) mu gihe bakeneye ko bazihindurirwa. Yavuze kandi ko bizabafasha kumenya uburyo umuntu asaza cyangwa uburyo indwara ikura mu mubiri.

Ati “Iyi gahunda yo gukora ibinyabuzima bifite utunyangingo tw’abantu izadufasha cyane mu guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi bw’ibinyabuzima.”

Nubwo Prof Izpisua Belmonte yasobanuye impamvu nyamukuru yo kugerageza ubu bushakashatsi, bamwe mu bahanga mu bya siyansi babyukije impaka bavuga ko igihe byageragejwe urusoro rwapfuye mu minsi 20 gusa, basaba abantu batandukanye ko bavuga icyo batekereza kuri ubushakashatsi bwo gukora ibinyabuzima bifite igice kimwe cy’umuntu n’ikindi kitari icy’umuntu.

Dr. Anna Smajdor, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’ubuvuzi yitwa University of East Anglia’s Norwich Medical School, yavuze ko nubwo ubu bushakashatsi bugaragazwa nk’igisubizo ku bibazo by’ubuzima n’ubuvuzi bw’abantu ariko hari ikibazo ko ibinyabuzima bigiye gukorwa atari abantu nyabantu.

Ati “Abahanga mu bya siyansi bagiye gukora ubu bushakashatsi barerekana ko gukora urusoro rurimo utunyangingo tw’abantu bitanga amahirwe, kubera ko tutabasha gukorera ubushakashatsi mu bantu. Ariko ikibazo gihari izi nsoro ntabwo ari abantu nyabo.”

Prof Julian Savulescu, umuyobozi muri Kaminuza ya Oxford, we yavuze ko ubu bushakashatsi ari amahirwe akomeye ku buvuzi bw’abantu ndetse n’iterambere mu buvuzi.

Ati “Izi nsoro nibyo zarapfuye mu minsi 20 ya mbere ariko ibintu byose ni igihe, ni ukubiha igihe kugira ngo ibinyabuzima byifitemo utunyangingo tw’abantu bibeho kandi bizaba bibaye igisubizo cy’ingingo ku bantu. Iyi ni imwe mu ntego z’igihe kirekire ubu bushakashatsi bufite.”

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi bw’ibinyabuzima mu Bwongereza, Sarah Norcross, yasabye ko mu gihe aba bahanga mu bya siyansi bari kugerageza ubu bushakashatsi hakwiye kubaho ikiganiro mpaka kigaragaza uruhande abantu bahagazeho.

Urusoro rw'inkende rurimo utunyangingo tw'abantu rwateje impaka mu bahanga mu bya siyansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .