Ubusanzwe abajyanama mu mirire bavuga ko imboga n’imbuto bigomba kuribwa bikiri bishya cyane bikiva mu mirima ndetse ko mu gihe uri kubikata ugomba guhita ubirya nta mwanya uciyemo kuko umwuka ushobora kubikubita bigatakaza ‘vitamin C’.
Inzobere mu Mirire, Andrea Danitschek, yavuze ko iyo ukase izi mboga ntuhite uziteka ziremamo intungamubiri ya ‘enzyme’ ikora icyiswe ‘sulphoraphane’ bituma ibyago byo kwandura nka kanseri y’ibere, iya prostate n’izindi bigabanuka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muhanga bwagaragaje ko ‘broccoli’ yakaswe ikamara iminota 90 itaratekwa ifite ubushobozi bwo kurinda kurwara kanseri inshuro ebyiri kurenza izo bahise bateka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!