00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google Maps cyangwa Waze: Ni iyihe karita koranabuhanga ikuyobora mu ngendo?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 February 2025 saa 09:06
Yasuwe :

Mu nkuru zatambutse twagarutse ku makarita y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kuyobora abantu, cyane cyane mu Rwanda. Gusa hari benshi bibaza iboneye hagati ya Google Maps na Waze dore ko yombi afite bimwe ahuriyeho.

Izi karita zombi ni iza Google. Ku bazikoresha, iyo bitegereje neza basanga hari ibintu byinshi zitandukaniyeho.

Google Maps yubatse mu buryo isimbura ya makarita yabaga acapye ku mpapuro. Ishobora kukwereka imbibi z’agace runaka urugero umurenge, akagari, umudugudu, ikakwereka amafoto yafashwe n’ibyogajuru, amafoto agaragaza ibiri ku muhanda [Google Street View] n’ibindi.

Iyo bigeze ku kwerekana inzira uranyuramo, Google Maps yerekana inzira z’abanyamuguru, abanyamagare [mu bihugu bimwe na bimwe], imodoka z’abantu ku giti cyabo, imodoka rusange ndetse n’indege.

Ibi bitandukanye na Waze, kuko yo ahanini yagenewe abantu batwara imodoka ku giti cyabo cyangwa za moto.

Iyo ufunguye porogaramu ya Waze, ubona ibyo abashoferi bakenera mu muhanda gusa, birimo inzira z’umuhanda zitarimo amashusho y’ibyogajuru, ahantu hazwi cyane, aho banywera lisansi cyangwa bongereramo amashanyarazi mu modoka.

Ikwereka n’ibindi birimo ibyagufasha kwirinda impanuka bikubiyemo umuvuduko wemewe, umuvuduko uri kugenderaho, ahari ibinogo byabonywe n’abandi bashoferi, imihanda ifunze, ahari amakorosi agoranye, za camera z’umuvuduko, izifotora abanyuranyije n’amategeko ya ‘feux rouges’, ahari amashuri n’ahabereye impanuka.

Ibi bivuze ko ku bakenera gukora ingendo n’amaguru cyangwa n’imodoka ariko mu mihanda itamenyerewe cyane amahitamo meza yaba Google Maps, mu gihe abakoresha imodoka ariko mu mihanda yo mu mijyi n’indi izwi, bakoresha Waze.

Umwe mu bakoresha cyane izi karita ndetse akagira uruhare mu kuzivugurura mu Rwanda uherutse kuganira na IGIHE, Ndayisaba Jean Baptiste, yavuze ko Waze itangiye gukoreshwa mu Rwanda vuba, ndetse yatangiye kuvugururwa ngo ijyanye n’igihe.

Ati “Waze itangiye kumenyekana mu myaka ya vuba aha mu Rwanda. Impamvu itari izwi ni uko ikarita yayo mu Rwanda yari irimo amakosa menshi kuko nta bantu bayikosoraga ku buryo buhoraraho. Ariko aho bigeze ubu, Waze irizewe cyane kuko mu Rwanda isigaye ikoreshwa kenshi.”

“Ni yo yonyine igira uburyo bwo kuyivugurura bwihuta. Urugero iyo tubonye amakuru yizewe aturutse kuri polisi cyangwa Umujyi wa Kigali ko hari umuhanda uzaba ufunze ku itariki runaka, duhita tuvugurura uwo muhanda ku buryo nyuma y’umunota umwe, abashoferi bahita babona ko wa muhanda ufunze bakabona indi mihanda ifunguye.”

Ubu ibikorwa bizwi ku rwego rw’igihugu bisaba gufunga imihanda imwe n’imwe birimo Kigali Car Free Day, amarushanwa y’amagare, ay’imodoka n’ibindi, bisigaye biba biri muri porogaramu ya Waze mbere y’igihe.

Ndayisaba yavuze ko “Muri uyu mwaka ubwo hazaba irushanwa ry’Isi ry’umukino w’amagare, twatangiye imyiteguro izatuma buri wese abona imihanda izaba ifunze kandi Waze ikamuyobora inzira yindi yanyura.”

Porogaramu ya Waze yatangiye gukoreshwa mu 2006 ubu ikaba ifite abarenga miliyoni 190 bayikoresha buri kwezi.

Ndayisaba yavuze ko muri rusange amakarita yombi yaba Waze cyangwa Google Maps agira amakuru nyayo, ari uko hari abayakoresha mu buryo buhoraho, agaragaza ko aramutse akomeje gukoreshwa ku bwinshi mu Rwanda byatanga umusaruro bikanoroshya ingendo cyane ku banyamahanga baba batazi igihugu neza.

Ndayisaba Jean Baptiste, yavuze ko Waze itangiye gukoreshwa mu Rwanda vuba ariko yatangiye kuvugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .