00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yavuze ko ubukaka bw’igisirikare cya Uganda butera abanzi ‘diarrhée’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko igisirikare cy’igihugu cye, gifite izina ritera abanzi ubwoba ku buryo bamwe batangira no gucibwamo iyo bacyumvise.

Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida wa Uganda, yabunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Ati “Igisirikare cya Uganda ni cyiza mu byiza. Ni igisirikare cy’Imana. Abanzi bacu bose barwara gucibwamo iyo bumvise ko tuje.”

Mu bihe bitandukanye Gen Muhoozi yagiye agaragaza ko Uganda atari igisirikare gishobora kwisukirwa n’uwo ariwe wese, ku buryo adahwema no kuvuga ko kiri mu byiza ku Isi, ibintu byagiye bikurura impaka.

Gen Muhoozi yavuze ko ubukaka bw’igisirikare cya Uganda butera abanzi ‘gucibwamo’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .