Amakuru y’uko Niyikorurukundo Flavier yarwanye n’ingwe yari igiye kumurira inkwavu akayica yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, yumvikana asaba ubufasha ngo ashobore kwivuza aho yakomeretse.
Uyu mugabo w’imyaka 26 yabwiye Flash TV ko yarwanye n’igisimba cya mbere akacyica hakaza n’icya kabiri na cyo bagahangana kugeza acyishe.
Ati “Twararwanye birankubitagura mba ibisebe. Naracyishe ndagishyingura bucyeye mu gitondo haza ikindi gisimba na cyo ndacyica.”
Inzego z’ibanze mu gace tuyemo zagaragaje ko uyu mugabo atahanganye n’ingwe nk’uko yari yabitangaje ahubwo ari injangwe yishe yari igiye kumurira inkwavu.
Ati “Ntabwo yigeze ajyayo [mu bitaro] kuko nkimara kuyumva nahise mushaka ndamubona mubajije ibyo ari byo ambwira koko ko byabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru (gishize)…turahageze dusanze atari ingwe ahubwo ari injangwe”
Umuturage Niyikorurukundo Flavier yabeshye ko arwariye ku kigonderabuzima cya #Cyabingo nyuma yo kwica ingwe yariyaje kumurira inkwavu.Umunyamakuru wacu wageze ku kigonderabuzima bivugwa ko yararwariye yasanze ntawahageze n'ingwe basanze atariyo ari inturo @GakenkeDistrict pic.twitter.com/EsUGkuOi7V
— Flash Radio & TV (@flashfmrw) July 29, 2024
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bubinyujije kuri konti ya Twitter bwatangaje ko ibyo uyu muturage yavuze bitabayeho.
Buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Icyongeyeho nta Kigo Nderabuzima cyitwa Muramba kibarizwa muri Gakenke.”
Niyikorurukundo wavugaga ko yarwanye n’ingwe yemeza ko yayifashe umurizo akubita ku gikuta ihita ipfa, ariko na yo imusharura ku kaboko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!