Egypt Independent ivuga ko aya mafoto Uterwijk yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yayakoze ashingiye ku bishushanyo byabo bya kera byashushanyijwe ku mabuye n’abanya-Misiri.
Mu Misiri usanga umwami, umwamikazi, imana zabo za kera cyangwa undi muntu ukomeye hari igihangano cyerekana ishusho y’uko yasaga.
Uterwijk yifashishije ibyo bihangano n’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), maze akora ifoto imeze nk’izo dusanzwe tubona yerekana isura ya Akhenaten na Nefertiti uko bari kuba basa iyo baba bariho muri iki gihe.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Uterwijk, yagize ati “Siniyita umuhanga mu bya siyansi, amafoto nakoze ya kera ashingiye ku bihangano byakozwe mu bihe byabo. Nkoresheje ubwenge bw’ubukorano, nahinduye uburyo bwa kera bashushanyagamo mbushyira mu buryo bwiza bunogeye ijisho.”
#Akhenaten and #Nefertiti
I don't claim to be a scientist. The historical portraits I make are based on artworks mostly made during the period of their subjects.
With AI I filter out the sculpting styles of ancient portraiture and guide it to a credible outcome#artbreeder pic.twitter.com/Qt3485Gnaq— Ganbrood (Bas Uterwijk) (@ganbrood) February 19, 2021
Uyu mufotozi azobereye mu gukoresha uburyo bwitwa ‘generative adversarial network(GAN)’, bwifashishwa mu guhindura ibihangano byakozwe kera by’abantu bari bazwi, bigashyirwa mu mufoto asanzwe abantu b’iki gihe bakoresha.
Si we wenyine wakoze ibi kuko hari undi muhanzi ukora ibihangano witwa Daniel Voshart, wakoze amafoto y’abantu batatu bari abami b’abami ba Roma, ayakura mu mu bihangano bya kera ayahindura mu mafoto asanzwe ku buryo iyo uyarebye ubona asa neza na y’iki gihe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!