Ikinyamakuru La Montagne cyatangarijwe n’ubuyobozi bw’iyi komini basezeraniyemo imbere y’amategeko ko byakozwe mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Ku myaka 67 y’amavuko Hollande, se w’abana bane nibwo yasezeranye bwa mbere n’uwari inshuti ye Ségolène Royal.
Julie Gayet, watandukanye na Santiago Amigorena bari barashakanye mu 2006, afite abana babiri b’abahungu. Yizihije isabukuru y’imyaka 50 ku wa 3 Kamena muri Tulle.
François Gérard Georges Nicolas Hollande, yavutse ku wa 12 Kanama 1954. NI Umunyepolitiki wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017.
Yanabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko inshuro ebyiri, bwa mbere kuva mu 1988 kugeza mu 1993 no kuva mu 2008 kugeza mu 2012.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!