Iyi raporo yasohotse ku wa 20 Werurwe 2025, igaragaza ko ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi, higanjemo iby’i Burayi. Finlande yaje ku mwanya wa mbere ku nshuro ya munani yikurikiranya.
Ku mwanya wa kabiri hari Denmark, naho ku mwanya wa gatatu hajeho Islande yakurikiwe na Suède ku mwanya wa kane, u Buholandi bukaza ku wa gatanu.
Costa Rica na Norvège byakurikiranye ku mwanya wa gatandatu n’uwa karindwi.
Ku mwanya wa munani haje Israel ari nacyo gihugu cyabimburiye ibindi bitari ibyo mu Burayi kuboneka kuri uru rutonde. Ku mwanya wa cyenda haje Luxembourg, Mexique iza ari iya 10.
Ibindi bihugu biri kuri uru rutonde ni Australie yaje ku mwanya 11, Nouvelle Zélande ifata umwanya wa 12.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntizitigeze ziza mu myanya 20 ya mbere kuko iki gihugu cyaje ku mwanya wa 24, naho u Bwongereza bwaje ku mwanya wa 23.
Mu ikorwa ry’uru rutonde hashingirwa kuri byinshi birimo kuba igihugu kitarangwamo ruswa nyinshi, uko abantu bagerageza gufashanya mu bihe by’amage, ibijyanye n’icyizere cy’ubuzima, uburyo abaturage bashobora kwifatira imyanzuro ku mahitamo y’ubuzima bwabo n’ibindi bishingiye cyane ku bukungu n’imibereho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!