00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ziteye ubwoba wareba kuri Netflix

Yanditswe na Kubwimana Yvan
Kuya 3 June 2022 saa 05:40
Yasuwe :

Bishobora kugutangaza niba utajya ukunda kureba filime, ariko habaho itsinda ry’abantu bakunda kureba filime zifite umwihariko wo kuba ziteye ubwoba, izizwi nka ‘horror movies.’

Ni filime zirimo ibintu byose biteye ubwoba, kuva ku bantu barya abandi, kugera ku bwicanyi bukoreshwa ibikoresho biteye ubwoba, ku buryo iyo umuntu ari kuyireba, ashobora kuba ari no gusimbagurika mbega byakomeraye.

Kumva uburemere bwazo, hari ubwo usanga abaganga batanga inama yo kutereka abana izo filime, kuko ziba zishobora kugira ingaruka mbi ku mitekerereze yabo.

Gusa hari n’abakunda izi filime kubera ko zitinyura, ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje koabareba filime ziteye ubwoba batagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 mu bijyanye n’imitekerereze, ugereranyije n’abadakunda kuzireba. Izi filime ngo zitoza umuntu kwakira ibintu bibi byamubaho, bityo mu gihe ageze mu makuba akaba ashobora kwihagararaho, nk’uko ubushakashatsi bwa ‘Pandemic practice: Horror fans and morbidly curious individuals are more psychologically resilient during the COVID-19 pandemic ’ bwabyerekanye.

Gusa abarimo Dr. Dry Shelli wita ku burwayi bw’abana, avuga ko ari byiza kwirinda kwereka abana bato filime zishobora kubatera ubwoba bukabije, ahubwo bigakorwa mu birimo imikino n’ibindi nk’ibyo. Gukoresha umwana ibintu bisa nk’ibituma atinyuka ntacyo bitwaye, ariko gukoresha filime ziteye ubwoba, ku bwa Dr. Dry, ni ukurengera.

Ku bakunzi ba filime ziteye ubwoba, na cyane ko akamaro kazo ku mitekerereze katakirengagizwa, tugiye kubafasha kumenya izo mushobora kureba ubundi mukaryoherwa n’ubuzima, cyane cyane ku bafite ifatabuguzi rya Netflix.

A Nightmare on Elm Street

Iyi ni imwe muri filime ziteye ubwoba kandi ikaba imaze igihe kinini kuko yasohotse mu 1984. Nubwo imaze igihe kinini, ni filime yakomeje gukundwa cyane ku rwego mpuzamahanga, aho kugeza n’uyu munsi ari filime ikirebwa cyane ugereranyije n’igihe yasohokeye.

Ishingiye ku nkuru y’umugabo witwa Freddy Krueger (ubusanzwe witwa Robert Englund) uba ukunda gutera abasore n’abangavu mu nzozi, ku buryo barota inzozi zikabahitana.

Ni filime yakinwemo n’ibyamamare nka Robert Englund, Heather Langenkamp, Johnny Depp ndetse n’abandi benshi. Yakozwe na sosiyete ya New lines Cinema ifatanyije na Film Flex.

The Platform

‘The Platform’ ni film igezweho cyane kuri Netflix kuko iza mu 10 za mbere zikunzwe, ikaba yarasohotse mu 2019. Inkuru yayo ishingiye ku buzima bwo muri gereza, aho haba hari ibice bibiri birimo icyo hejuru n’icyo hasi.

Abatuye muri ibyo bice, baba babayeho mu buzima butandukanye, bamwe babona buri kimwe ku bijyanye n’amafunguro ndetse n’ibindi, mu gihe abandi bimwa buri kimwe.

Ibi rero nibyo bikurura imvururu muri gereza, bigateza ikibazo gikomeye. Abakinnyi b’ibanze b’iyi filime ni Iván Massagué, Alexandra Masangkay, Zorion Eguileor, Emilio Buale ndetse n’abandi benshi.

The Nightingale

Iyi ni imwe muri filime ziteye ubwoba zigaragara ku rubuga rwa Netflix, ikaba imwe mu zirahirwa cyane ko yakoranywe ubuhanga budasanzwe muri iki cyiciro cya filime ziteye ubwoba.

Inkuru yayo ishingiye ku mukobwa urimbura umuryango we, ikaba yarasohotse mu 2018. Igaragaramo abakinnyi bakunzwe nka Aisling Franciosi, Baykali Ganambarr, Sam Claflin n’abandi batandukanye.

Creep

Creep ni film yagiye hanze mu 2014, inkuru yayo ishingiye ku mugabo uba ashaka umuntu uzi gufata amashusho kuko aba yifuza gukina filime azereka umwana we igihe azavukira.

Uyu mugabo aza kubona umukozi umufasha muri icyo gikorwa, gusa mu gihe bari mu kazi ko gukora iyo filime, bahura n’ibintu bitandukanye bibatera ubwoba, ari nabyo inkuru y’iyi filime ishingiyeho.

Igaragaramo ibyamamare nka Patrick Brice, Mark Duplass ndetse na Katie Aselton.

Gerald’s Game

Iyi ni film ishingiye ku nkuru y’umugabo n’umugore baba bari kugerageza kwiyunga ngo bongere kubyutsa umubano wabo. Aba bombi bafata urugendo bakava aho batuye bakajya ahandi hantu nk’abagiye gutembera. Biza kurangira umugore yishe umugabo we bari gukina, uwapfuye nawe akajya amugarukira mu nzozi.

Gerald’s Game irimo ibyamamare nka Carla Gugino, Bruce Greenwood, Kate Siegel n’abandi batandukanye. Yagiye hanze mu 2017.

The Call (2020)

Iyi ni filime yo muri Korea y’Epfo yakunzwe cyane kuri Netflix, ndetse kugeza n’uyu munsi iracyashakishwa cyane. Inkuru yayo ishingiye ku mukobwa w’imyaka 28 wisanga yongeye gusubira inyuma imyaka 20, nyuma yo kwitaba telefoni aba asanze mu nzu. Uyu mukobwa yongera kubona ababyeyi be baba baritabye Imana, gusa agatangira kujya aterwa n’ibindi bintu.

Iyi filime yatunganyijwe na Netflix, ikinwamo n’abakinnyi b’ibyamamare ku Mugabane wa Aziya nka Park Shin-hye, Jeon Jong-seo n’abandi.

Under The Shadow

Iyi filime ivuga ku bintu byigeze kubaho mu myaka ya 1980, ikagaruka ku nkuru y’umuryango w’umugabo n’umugore ndetse n’umwana wabo.

Uyu muryango, by’umwihariko umugore w’uyu mugabo ndetse n’umwana, baza kugabwaho ibitero by’indege mu rugo rwabo bari guhigwa n’ikibi. Iyi filime yasohotse mu 2016, ikaba igaragaramo ibyamamare nka Avin Manshadi, Bobby Naderi, Narges Rashidi, Ray Haratian n’abandi. Yagiye hanze mu 2016.

1922 (2017)

Iyi ni imwe muri filime za Stephan King zakunzwe cyane, ishingiye ku gitabo cyanditswe mu 1922, aho harimo inkuru y’umugabo uba utameranye neza n’umugore we, akaza kumwica abifashijwemo n’umuhungu we ariko bikaza kurangira batahuwe.

Iyi filime yasohotse mu 2017 ndetse ikaba iri mu zikunzwe cyane kuri Netflix mu ziteye ubwoba. Igaragaramo ibyamamare nka Thomas Jane, Molly Parker, Dylan Schmid n’abandi batandukanye.

Vampires vs. the Bronx (2020)

Benshi iyo bumvise ijambo ‘vampires’ bahita barisanisha na filime ziteye ubwoba. Iyi filime nayo iri muri icyo cyiciro, ikaba yarasohotse mu 2020, ndetse ikaba irimo ibyamamare nka Method man, Gerald Jones III, Shea Whigham n’abandi.

His House

His house ni filime ishingiye ku nkuru y’umugabo n’umugore baba bavuye muri Afurika bagiye kuba ku Mugabane w’u Burayi, aba bombi bisanga baba mu nzu iba imaze igihe itabamo abantu, ari nabwo batangira kujya baterwa n’ibintu batazi, baba barasanze muri iyo nzu.

Igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo Wunmi Mosaku, Sope Dirisu, Matt Smith n’abandi batandukanye. Yagiye hanze mu 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .