Ethiopia: Mu nda y’inka hakuwemo amashashi ya plastique apima ibilo 50

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abavuzi b’amatungo bo mu majyepfo ya Ethiopia, bashoboye gukura plastique zipima ibilo 50 mu nda y’inka, mu gikorwa cyo kuyibaga cyamaze amasaha atatu.

Dr Firaol Waaqoo yabwiye ishami rya BBC ko "Inka iriho kandi ifite ubuzima bwiza".

Yongeyeho ati "Inka zishobora kumira plastique kubera kubura ubwatsi bwo kurisha cyangwa kubura imyungungugu, kandi n’ukuntu abantu basigaye bajugunya ibintu bya plastique bakoresheje biri kugenda biba ikibazo ku buzima bw’amatungo".

Mu kwezi gushize, Areerii Carii, nyir’iyo nka, ngo nabwo yashyiriye abo ba veterineri indi nka ye bayikuramo plastique zipima ibilo 20 zari mu nda yayo. Ibi nibyo byatumye abagirira icyizere abashyira indi nka ye.

Abaturage bo mu bwoko bwa Barona bo mu karere ka Oromo muri Ethiopia, ni aborozi batunzwe ahanini n’umusaruro ukomoka ku nka. Ariko ako karere batuyemo karumagaye kubera kugwamo imvura nke.

Ibilo 50 bya plastique byakuwe mu nda y'inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .