Ni umugore w’imyaka 36, ndetse kubera izi tattoo ze aheruka guca agahigo muri Guinness de Record nk’umuntu ufite tattoo nyinshi kurusha abandi ku isi.
Uretse tattoo kandi, uyu mugore afatwa nk’umugore wakoze impinduka nyinshi ku mubiri we guhera ku mutwe kugera ku birenge.
Nk’ururimi rwe ururebye ubona yararusatuyemo kabiri ndetse aruhindura umukara kubera imiti yagiye aruteramo yifashishije inshinge.
Yabwiye Guinness de Record ko yishimiye kuba yinjiye mu bantu baciye uduhigo twayo.
Ati “Ndiyumvamo icyubahiro ndetse no gutungurwa kubera kuba umwe mu bagize umuryango wa Guinness de Record. Nakuze nishimira ibitabo byayo ndetse n’abanyaduhigo, ntabwo mbyiyumvisha ubu kuba ndi umwe muri bo. Ni iby’agaciro.”
Esperance yakomeje avuga yumvaga kuba umugore ufite tattoo nyinshi kurusha abandi ku isi, bizabaho ariko ku bw’amahirwe.
Uyu mugore yakubise inshuro mugenzi we Charlotte Guttenberg na we wo muri Amerika aho akomoka, wari usanganywe aka gahigo. Uyu mugenzi we yari afite tattoo ku mubiri we zifite ijanisha rya 98.75%.
Esperance yakuriye mu muryango w’abasirikare. Ubuto bwe yabumaze mu Majyepfo ya Amerika. Yabaye mu Buyapani mu gihe cy’imyaka itatu. Nyuma y’aho na we yinjiye mu gisirikare aho yakoraga mu ishami ry’ubuvuzi, ariko ageze aho afata umwanzuro wo kubivamo.
Esperance Lumineska Fuerzina yatangiye urugendo rwo guhindura umubiri ubwo yari afite imyaka 21. N’ubwo umubiri we hafi ya wose ari tattoo nk’uko bigaragara, avuga ko ataranyurwa agikomeje kugeza igihe azumva bihagije kuri we.
Ushaka kureba amashusho y’uyu mugore avuga ibijyanye no kwihinduza umubiri kwe wakanda hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!